Tariki 24 Nyakanga 2019, ikipe ya Police FC ni bwo yerekanye abakinnyi bashya bagera kuri 11 ndetse n’itsinda ry’abatoza bakaba barahawe intego yo kwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka wa 2019-2020.
Aba bakinnyi bashya na nimero bazambara ni Nimubona Emery (2), Munyakazi Yussuf Lule (20), Ndoriyobijya Eric, Kubwimana Cedric (5), Ndikumana Magloire (17), Ntirushwa Aime (8), Nduwayo Valeur (6), Nshuti Dominique Savio (27), Mico Justin (10), Ngabonziza Pacifique (19) na Tuyizere Jean Luc (26).
Iki gikorwa cyabereye kuri Sitade ya Kicukiro aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo. Uretse aba bakinnyi bashya hanerekanwe abatoza bashya barimo Haringingo Francis, watozaga Mukura ndetse na Rwanda Claude wari umutoza wungirije muri Mukura naho umutoza w’abanyezamu akaba Ramadhan Mpinu Lems Ikamba uzwi nka Nkunzingoma Ramadhan.


Abatoza bashya ba Police FC, uhereye ibumoso ni Haringingo Francis, umutoza mukuru, Ramadhan Mpinu Lems Ikamba, umutoza w’abanyezamu (hagati) na Rwaka Claude, umutoza wungirije
Muri uyu muhango wo kwerekana ku mugaragaro abakinnyi n’abatoza bashya, Perezida wa Police FC, ACP Rangira Jean Bosco yavuze ko bashatse aba bakinnyi bafatanyije n’abatoza kandi bizera ko ikipe izitwara neza.
Yakomeje avuga ko bahisemo kuzana abakinnyi n’abatoza bashya kugira ngo bagere ku ntego zabo.
Umwaka wa 2018-2019, Police FC yasoreje ku mwanya wa 4 n’amanota 50. Iyi kipe kandi yasoreje ku mwanya wa 4 mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2019 itsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-1.
Perezida wa Police FC, ACP Rangira Jean Bosco yavuze ko bitabashimishije kuko Police FC ikwiye kuba ikipe itwara ibikombe. Ati : “Bishobora kwanga ariko ni cyo tuba twifuza buri gihe kandi ni nacyo twasabye aba bakinnyi bacu n’abatoza.”
Haringingo Francis, umutoza mukuru mushya wa Police FC yatangaje ko yabonye bafite gahunda nziza kandi byamufashe kutera imbere. Yanavuze ko aba bakinnyi bashya baguzwe yabigizemo uruhare.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwabasabye kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda birimo igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro. Uyu mutoza wavuye muri Mukura aho yayihesheje igikombe cy’Amahoro 2018 byitezwe ko yanafasha Police FC kongera kwegukana iki gikombe iheruka muri 2015 cyangwa se igikombe cya shampiyona itaregukana na rimwe.
Police FC yashyizeho Nsabimana Aimable nka kapiteni naho kapiteni wungirije akaba Nshuti Dominique Savio. Nsabimana yatangaje ko yashimishijwe n’iki kizere yagiriwe kandi yizera ko azayobora neza bagenzi be bakabasha kwitwara neza. Yavuze ko umwaka w’imikino wa 2019-2020 uzaba ukomeye kuko amakipe yiyubatse cyane ariko ko bagomba guhangana.
Muri iyi minsi ikipe ya Police FC izitabira imikino ihuza Abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba “EAPCCO Games 2019” izabera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 25 Kanama kugeza 01 Nzeri 2019.
