Ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irikorerwa abana ni uguhutaza bikomeye uburenganzira bwabo. Abana akenshi bakunze guhohoterwa n’ababegereye bya hafi nk’abaturanyi, inshuti, abarimu, ababyeyi n’abandi bafitanye isano.
Guhohotera umwana ntabwo ari ukumukorera ihohoterwa ryo ku mubiri gusa. Ni uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kumufata nabi bikozwe n’umuntu mukuru mu buryo bw’urugomo cyangwa iterabwoba ku mwana muto, haba ku gitsina, ahandi ku mubiri, mu marangamutima n’imitekerereze ndetse no kutabitaho nko kubakoresha imirimo ivunanye; ibi bikaba bibangamira ubushobozi bwabo mu kuzabasha kuzuza inshingano mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Imibare igaragaza ko abana bagera ku bihumbi 78 bavutse ku bataruzuza imyaka y’ubukure kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu wa 2019.
Polisi y’u Rwanda (RNP) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) World Vision Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bagiranye ibiganiro ku buryo bwo kurushaho gushimangira ingamba zisanzwe ziriho zigamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.
Ni mu nama yateranye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Gicurasi, ihuriweho n’inzego zitandukanye igamije kwiga ku ngamba zo kurengera abana ku rwego rw’igihugu, hasuzumwa uburyo bwo gukurikirana abanyabyaha, uburyo bwo gutanga amakuru kuri ibi byaha, ibisabwa inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gicyemuke, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku ikurikiranwa ry’ibi byaha, gukusanya ibimenyetso, gukumira no gucyemura ibibazo bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorewe abana n’imbogamizi zigaragara mu guhangana n’iki kibazo.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abahagarariye izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), UNICEF, Save the Children, Legal Aid Forum n’izindi.Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko inama nk’iyi ihuriweho n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurengera umwana ari uburyo bwiza bwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yagize ati:”Hakenewe imbaraga zihuriweho n’abafatanyabikorwa bose, bafite imyumvire imwe kandi bakorera hamwe bityo ntihabeho gutatanya imbaraga. Mu gucyemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohotera abana, ntibikwiye kuba ibyo tuvuga gusa ahubwo bigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore rirandurwe burundu.”
Yakomeje agira ati:”Tugomba kurushaho gukangurira abaturage guhindura imyumvire, tukabasanga mu midugudu batuyemo, tukagera kuri bose; abagore, abagabo, abashakanye, abana, abayobozi ndetse n’abajyanama kugira ngo twubakire ku rufatiro buri wese yibonamo kandi agashyiraho uruhare rwe mu guharanira ko ubu burenganzira bwubahirizwa.”
Umulisa Viviane wari uhagarariye RIB yavuze ko ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, amakimbirane mu miryango, ubusambanyi, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ ubushoreke, byiyongereye biva kuri 670 bigera ku 1051 hagati ya 2020 na 2021.
Yavuze cyakora ko uku kwiyongera kw’ibi byaha byatewe ahanini n’uko hagiye habaho guhindura imyumvire abantu bagashishikarira gutanga ibirego kuri ibi byaha ugereranyije na mbere.
Umulisa yakomeje akangurira abagabo guca ukubiri no guceceka. “Abagabo bamwe bagiye bahohoterwa n’abagore babo, ariko ntibimenyekane kubera kumva ko kubivuga byaba ari ukwishyira hanze.”
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane yatunze agatoki ruswa nk’inzitizi yo kurandura ihohoterwa rikorerwa abana.
Yavuze ko mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abana, ruswa nayo igomba kuvugutirwa umuti uko bikwiye bitewe n’uko bamwe mu bahohotera abana bakunda guha ruswa ababyeyi cyangwa abatangabuhamya kugira ngo baburizemo ibimenyetso cyangwa bababuze hamwe n’abahohotewe gutanga ibirego.
Mutabaruka Innocent, wari uhagarariye World Vision, yashimangiye ko abana bagomba guhabwa agaciro, bagategwa amatwi kandi bakarindwa.
Yagize ati: “Tugomba kongera amajwi y’abana tukabatega amatwi, kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dukumire ihohoterwa ribakorerwa, aho kuba twagira icyo dukora igihe ryamaze kuba.”
Abitabiriye ibiganiro banarebye uruhare rw’ababyeyi n’aho bagaragaza intege nke mu kurinda abana ihohoterwa, inzego zirebwa n’iki kibazo mu kubashishikariza guhindura imyumvire n’uburyo bwo gukorana n’itangazamakuru mu kurushaho kurwanya, gukumira no gutanga amakuru ku gihe; gutanga ubufasha mu by’amategeko no kureba uko abana bahohotewe bagaterwa inda z’imburagihe nabo basubira ku
