Polisi, RURA n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi bashashe inzobe ku bitera impanuka

Inzego za Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA n’abayobozi b’ibigo bitwara abantu n’ibintu baganiriye ku buryo harushwaho gukaza ingamba zo gukumira impanuka zo mu muhanda, muri gahunda imaze igihe itangijwe ya Gerayo Amahoro.

Ni inama y’umunsi umwe yahurije abo bayobozi ku kicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, aho bashashe inzobe bakareba icyatera impanuka icyo ari cyo cyose n’amakosa ashobora kwirindwa kugira ngo impanuka zisigaye zibe ari izitabonerwa intandaro yazo.

Ubwo yafunguraga iyo nama ku mugaragaro, Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa CP Namuhoranye Felix, yavuze ko impanuka ubundi yagombye kuba ikintu kigwiririye umuntu, ibyo yagombaga gukora byose yabikoze.

Yatanze urugero agira ati: “Uhagaze aho wagombaga guhagarara, uhahagaze uko wagombaga kuhahagarara, uhahagaze igihe wagombaga kuhahagararira, hanyuma igiti kikakwituraho; iyo twumva iba ari impanuka.

Ariko uhagaze munsi y’igiti kenda kugwa, ukabibona ko icyo giti kigiye kugwa; ugahagarara munsi ya cya giti hari umuyaga mwinshi, ukahatinda igiti kikakwituraho nta bwo ubundi iyo yagombye kuba ari impanuka. Ibyo wakoze byose byari bitegereje ko icyo giti gishobora kugwa.”

Yasobanuye ko nyinshi mu mpanuka ziba iyo bazisesenguye basanga byari gushoboka cyane ko zitaba, ati “Mu by’ukuri, dusanga atari impanuka.”

Yakomeje atanga ingero ko iyo umushoferi afashe akuma kagabanya umuvuduko w’imodoka ka ‘Speed Governor’, akagacokoza kagakora uko katagomba gukora impanuka yaturuka ku kibazo cy’umuvuduko bigoye kuyita impanuka kuko yari kwirindwa.

CP Namuhoranye yaboneyeho gusaba abateraniye muri iyo nama kubwizanya ukuri bagashaka umuzi wose w’impanuka iyo ari yo yose n’uko yakwirindwa hagasigara impanuka zidashobora kwirindwa cyangwa gutekerezwa.

Imwe mu ngingo yakomeje kugarukwaho n’abayobozi batandukanye bafashe ijambo, bagarutse ku bivugwa n’abashoferi cy’umunaniro uturuka ku gukoreshwa amasaha menshi ariko no kutubahiriza amasaha y’ikuruhuko bahabwa bigatuma abo abashoferi bakora impanuka za hato na hato zari kwirindwa.

Kuri iyo ngingo, Mwongozi Theoneste, uhagarariye Ishyirahamwe ry’ibigo byose bitwara abagenzi mu buryo bwihuse, Express, n’izindi ebyiri zikorera mu Mujyi wa Kigali, yemeye ko icyo kibazo bakigejejweho ariko hari uko babisesenguye.

Ati: “Iyo ubirebye neza ukabisesengura nta bwo ari ko biteye. Abashoferi bacu nta bwo buri mushoferi aguma ku modoka wenyine, baba bafite ababasimbura. Ikindi, ni iyo ugiye kureba imodoka dutunze zose nta bwo zibera mu muhanda icyarimwe. Ni ukuvuga ngo bipfira hehe?

Ni uko iyo umushoferi yakoze, bakamuha umwanya wo kuruhuka kuko bagenda basimburana, nta bwo na twe turemera ko awukoresha uko uri kuko ushobora gusanga umushoferi yagiye aho aruhukira. Tuvuge niba ahagurutse i Kigali akagera i Huye aho aruhukira akarara, niba ahageze saa kumi n’ebyiri ntage kuruhuka koko.”

Yahamije ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kubafasha kongera ubukangurambaga kuri abo bashoferi mu rwego rwo guhindura imyumvire.

Uhagarariye amashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko nk’abamotari bo bakomeje guhugurwa kuko basanze impanuka nyinshi ziba zibaturutseho kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
50 ⁄ 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top