Amakuru

Polisi yafashe 16 basuye umurwayi wa Covid19 waruri mukato

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu 16 bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bari basuye mugenzi wabo uri mu kato mu rugo nyuma y’uko asanganywe iki cyorezo, 4 muri bo bapimwe basangwa baranduye.

Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko biteye impungenge, bugasaba abaturarwanda bose gutanga amakuru igihe babonye abo bakeka ko barenze ku mabwiriza yashyizweho.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko abafashwe bagiye gukurikiranwa, agasaba abanyarwanda bose gutanga amakuru igihe babonye abakora ibinyuranyije n’amabwiriza, kandi bakitegura ko isaha n’isaha hashobora gushyirwaho ingamba zikarishye kuruta izari zisanweho.

Ku wa 20 Ukuboza  2021, ni bwo hatangiye kubahirizwa ingamba ziyongera ku zari zisanzweho nyuma y’uko ubwandu bwa Covid-19 bwihinduranyije buzwi nka Omicron bugeze mu Rwanda.

CP Kabera asaba abanyarwanda kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko ngo hashobora kuzafatwa ingamba zikarishye nk’uko byagenze mu mwaka washize.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 5 =


To Top