
Mu gihe habura amasaha make ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, abaturage basabwe kuyizihiza bazirikana ko icyorezo cya Covid19 cy’igihari bityo bakazirikana ingamba zo kukirinda.
Ni mugihe ku munsi ubanziriza noheli benshi mu batuye mu mujyi wa Kigali, bagiye kuyizihizanya n’imiryango yabo hirya no hino mu Ntara.
Muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo uko amasaha yicumgaga yegera umugoroba, niko abantu barushagaho kuba benshi, ndetse bamwe bakagaragaza ko bigoye kubona imodoka zibageza iyo bagiye.
Uwitwa Murwanashyaka Innocent wari werekeje mu karere ka Nyanza yagize ati “Nashakaga kujya gusangira n’umuryango ariko kugerayo biragoye.”
Nyirahabimana Jeannette we ati “Hano hari abantu benshi cyane ariko kugira ngo ubone imodoka biragoye.”
Abakora mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu bavuga ko bafatanyije n’izindi nzego barimo gufasha abaturage kubona uko bagera mu miryango yabo, hirindwa amakosa yatuma abagenzi bahendwa kandi hanazirikanwa kwirinda icyorezo cya Covid19.
Umuvugizi wa Polisi, John CP Bosco Kabera yasabye abaturage ko aho bari hose bazirikana kwizihiza iminsi mikuru nirinda icyorezo cya Covid19, kuko muri ibi bihe cyakajije umurego.
Yagize ati “Muntu ushaka kwizihiza Noheli, izihize noheli uyizihizanya n’amabwiriza agamije kwirinda Covid19.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage ko nubwo bitandukanye n’uko byahoze kuko igihugu n’isi biri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’ icyorezo cya Covid19, bakwizihiriza iyi minsi mikuru mu miyango.
Inzego z’ umutekano kandi zisaba ko muri rusange abaturage bakomeza kuba maso mu kwicungira umutekano muri rusange, haba mu gutanga amakuru hakiri kare, ndetse banazirikana ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19.
