Polisi yasabye ubufatanye muri gahunda nshya yatangije mu guhashya Covid-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  CP John Bosco Kabera  arasaba abanyarwanda kutagira uruhare mu ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, buri wese akubahiriza amabwiriza yo kugikumira(icyorezo) nk’inshingano ze hagamijwe kwirinda no kurinda abandi.

CP Kabera  avuga ko muri iki gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku Isi ruhangana na Covid-19, buri munyarwanda asabwa kumva ko afite inshingano ku giti cye zo kutaba nyirabayazana w’iki cyorezo aho ari hose, mu muryango we cyangwa mu bo  ahura nabo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bari mu mahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020, yabasabye gukoresha ibitangazamakuru byabo n’imbuga nkoranyambaga muri rusange mu gusangiza abandi amahitamo bafashe bakoresheje insanganyamatsiko igira iti : “#NtabeAriNjyeˮ mu rwego rwo gushishikariza abandi kwirinda Covid-19.

Avuga ko uruhare rwa buri muntu mu gukurikiza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ariyo ntwaro yo gutsinda.

Ati : “Buri muntu akwiye kugira amahitamo atuma atandura Coronavirusi bikagendana no kwiha intego cyangwa umuhigo ugira uti ‘Ntabe ari njye utuma abandi bandura COVID-19’”.

Abinyujije kandi ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera yibukije abantu ko kwambara agapfukamunwa neza kugeza ku mazuru kandi ukakambara ahantu hose, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza cyangwa guhoberana, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gukaraba umuti wabigenewe ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe ari bimwe mu bizafasha abantu kwirinda iki cyorezo kandi bigafasha buri wese kugera kucyo yifuza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top