Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Polisi y’u Rwanda nayo yashyizeho ingamba zituma igihugu gikomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda imaze iminsi yaratangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus

Mu cyumweru gishize nibwo Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rikangurira abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nubwo kugeza ubu mu Rwanda hataragaragara umurwayi w’iki cyorezo, Minisitiri w’intebe asaba buri muturarwanda kwirinda imyitwarire yose yatuma iki cyorezo cyakwirakwira. Aha twavuga nko gusuhuzanya bahuza ibiganza, guhoberana, kwipfuka umunwa n’amazuru igihe bagiye kwitsamura no gukorora, gukaraba intoki n’amazi meza bakoresheje isabune cyangwa umiti yabugenewe wica udukoko ndetse no kwirinda kwegera abantu bafite ibimenyetso by’ibicurane, inkorora n’umuriro ukabije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’u Rwanda kimwe n’izindi nzego za leta yashyizeho uburyo bwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus ahantu hatandukanye abapolisi bakorera.

Yagize ati: “Abapolisi bose bazi kandi basobanukiwe ingamba leta yashyizeho zo kwirinda iki cyorezo. Ahahurira abapolisi benshi nko ku mashuri yabo, aho bakorera mu mashami atandukanye, aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye twahashyize ibikoresho byifashishwa mu kwirinda iyi ndwara.”

Yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe z’ubwirinzi harimo gushyiraho amazi yo gukaraba mu ntoki bakoresheje isabune ndetse n’umuti wica udukoko mu ntoki. Ibi byakozwe uhereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, aho abapolisi bakorera mu ntara ndetse no mu mashami yayo atandukanye cyane cyane ahakunze guhurira abantu benshi bashaka serivisi.

Umuvugizi wa Polisi akomeza akangurira abantu bose bashaka serivisi muri Polisi y’u Rwanda kubahiriza amabwiriza y’isuku bahasanga cyane cyane bakaraba intoki ndetse no kwirinda gusuhuzanya bahuza ibiganza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top