Prof. Laurent Nkusi umwarimu akaba n’umushakashatsi w’inararibonye, wanakoze imirimo itandukanye muri leta y’u Rwanda yitabye Imana.
Nkusi w’imyaka 70, wavutse tariki 20 Werurwe 1950 yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yatabarukiye ahagana saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.
Prof. Nkusi yatanze umusanzu we mu mirimo ikomeye yagiye ashingwa mu Rwanda. Yabaye Minisitiri ushinzwe ubutaka nyuma agirwa ushinzwe itangazamakuru kuva mu mwaka w’2000 kugeza 2008.
Azwi kandi nk’umwarimu muri kaminuza wabimazemo igihe kirekire. Afite impamyabushobozi gaheraheza mu by’indimi n’ubumenyamuntu.
Yabaye umuyobozi wungirije wa kaminuza yitwaga INATEK, ushinzwe amasomo kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2011, nyuma aza kuba Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza, umwanya yavuyeho umwaka ushize wa 2019 asoje manda ye.
Nkusi yize amashuri abanza i Huye, ayisumbuye ayiga i Nyanza, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Yakomereje amashuri ye mu Bufaransa, agaruka mu Rwanda atangira kwigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva muw’1976 kugeza muw’2000.
Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, aba kandi Mutiganda mu gutanga ubumenyi ku mateka y’u Rwanda kugeza mu mwaka w’1994.
