
Umuryango wita ku rubyiruko mu rwego rwo kubongerera Ubumenyi mu miyoborere myiza no kwihangira Imirimo mu Rwanda (JCI Rwanda) ugiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro ry’Abashoramari bato mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, agamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda binyuze mu kumenyekanisha ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.
Ubusanzwe JCI ifite inshingano zo gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo, kwiteza imbere, guharanira iterambere ry’umuryango n’imiyoborere myiza mu gihe ihuriro ry’abashoramari bato mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda naryo rifite inshingano zo guteza imbere abashoramari b’urubyiruko binyuze mu kubaha amahugurwa n’ubujyanama mu bikorwa byabo.
Umuyobozi wa JCI ku rwego rwa Afurika no mu bihugu byo mu burasirazuba bwo Hagati, Zandile Makhoba, yaganiriye n’abayobozi b’urubyiruko muri PSF, barimo Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abashoramari bato, Patrick Nsenga Bucyana; Visi Perezida wa Mbere, Regis Umugiraneza n’abanyamuryango bawo barimo Uwineza Pacifique na Ishimwe Ines abagaragariza amahirwe ahari ku rubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu gukorana na JCI mu buryo burambye.
Yagize ati “N’ubwo basanzwe bakorana na JCI Rwanda twari turi kurebera hamwe uburyo bw’ubufatanye burambye, turebere hamwe ibikorwa twakorana, kandi n’uburyo urubyiruko rwo muri PSF rwahinduka abanyamuryango ba JCI kandi natwe tugire inyungu zingana.”
“Amasezerano twifuza gushyiraho umukono ni agaragaza ubufatanye bw’igihe runaka. Ashobora kumara imyaka itatu bizaterwa n’uko impande zombi zizarebera hamwe. Ariko twabagaragarije ko ayo masezerano ashobora gusinywa mu gihe cya vuba, ntiturategura neza itariki yo gusinya gusa bigomba kuba vuba.”
Yavuze ko ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bazungukira muri ayo masezerano mu gihe baba bayashyizeho umukono.
Ati “Mu gihe tuzaba twamaze gusinyana amasezerano, ba rwiyemezamirimo bazungukiramo byinshi binyuze mu kububakira ubushobozi no kubaha urubuga rwo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, bivuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rwose ruzungukiramo byinshi. Ku ruhande rwacu nka JCI tuzunguka kuba tugiye kugira umuryango mugari kandi biri mu ntego zacu.”
Ishimwe Ines ukora ibijyanye no kwamamaza kuri murandasi akaba agiye no gutangiza umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona insimburangingo yavuze ko mu gihe aya masezerano yaramuka ashyizwe mu bikorwa byaba bibahaye urubuga rwo gukorana na barwiyemezamirimo bo mu bindi bihugu.
Ati “Harimo no kuba twakorana n’abandi ba rwiyemezamirimo mu bindi bihugu, kuba twabasha kugaragaza ibicuruzwa byacu ku isoko rya JCI no ku ruhando mpuzamahanga no kumenyana n’abandi bantu bafite imishinga bakatugira inama y’uburyo twakaguka mu mikorere.”
Kugeza ubu Ihuriro ry’Abashoramari bato mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda rivuga ko ikorana na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora ibikorwa bigamije iterambere bitandukanye basaga 600 mu gihugu hose.
