Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasangije abitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ibera muri Qatar iby’umujyi wa Kigali wagezeho mu ikoranabuhanga, avuga ko umugenzi asigaye ajya mu modoka agakozaho ikarita(Tap&Go) yanagera mu modoka agakoresha interineti iba irimo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama (Qatar Information Technology Conference and Exhibition – QITCOM2019) yateguwe na Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho, ku bufatanye n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.
Perezida Kagame yasobanuye ko imijyi iteye imbere atari iyuzuyemo mudasobwa, ahubwo ko ari igaragaramo abaturage bateye imbere.
Ati : “Ntidukwiye kwita ku kugaragaza ibikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye, ahubwo iterambere rikwiye kugaragarira mu mibereho myiza y’abantu baba mu mijyi kandi rikaba iryoroshya ubuzima bw’abawutuye.”
Yatanze urugero ku Rwanda, agaragaza ko nko mu mujyi wa Kigali, umugenzi utega imodoka yishyura akojejeho ikarita bitamusabye gutwara amafaranga mu ntoki, yagera no mu modoka akagenda akoresha Interineti y’inziramugozi (wi-fi) y’ubuntu iba muri izo modoka zitwara abagenzi.
Yavuze kandi ku itangwa ry’ibyangombwa birebana na serivisi zitangwa na Leta byakwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ubikeneye anyura ku rubuga rwa Interineti rwitwa “Iremboˮ, akabasha kubibona bitamusabye gukora ingendo no gutakaza igihe n’amafaranga menshi.
Avuga ko ubwo buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga butoroshya gusa itangwa rya serivisi, ahubwo bunagabanya n’inzira zitangirwamo ruswa.
Perezida Kagame yanatanze ishusho y’umuvuduko w’iterambere ry’imijyi ku mugabane wa Afurika irimo n’umujyi wa Kigali, avuga ko ririmo kwihuta cyane kurusha ahandi ku isi.
Ati : “Nkubu muri Afurika iterambere ry’imijyi ryiyongeraho 6% ku mwaka, mu gihe iterambere ry’imijyi ku rwego rw’Isi riri ku muvuduko wa 2% ku mwaka.
Yifashishije urugero rw’Umujyi wa Kigali, agaragaza ko uwo mujyi mu mwaka wa 1962 wari utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu (6000), ariko kuri ubu ukaba utuwe n’abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu.
Yagize ati : “Abaturage b’u Rwanda bari munsi ya 20% ni bo ubu batuye mu mijyi. Intego yacu ni ukuzamura iyo mibare ikagera kuri 35% by’abazaba batuye mu mijyi mu myaka iri imbere.”
Yavuze kandi ko u Rwanda na Afurika muri rusange bikeneye gukomeza kwihuta mu iterambere, bityo ko buri mufatanyabikorwa wese wifuza kugira uruhare muri iryo terambere ahawe ikaze.
Iyi nama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga yitabiriwe n’amwe mu masosiyete yo mu Rwanda akora ibyerekeranye n’ikoranabuhanga nka AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software na Wastezon.
