Rayon Sports irakina na AS Kigali

Uyu munsi tariki 29 Mutarama 2019, ikipe ya Rayon Sports FC irakina AS Kigali mu mukino wa kabiri w’irushanwa ry’intwari ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kenda n’igice (15h00).

Rayon Sports, ni umukino iza gukina nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0 ku mukino wa mbere w’iri rushanwa, byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb na Michael Sarpong.

Iyi kipe ikaza kuba idafite Bimenyimana Bonfils Caleb uri mu nzira yerekeza ku mugabane w’u Burayi na Manishimwe Djabel uherutse gukora ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize.

AS Kigali nayo iraza gukina ifite amanota atatu yakuye ku mukino yatsinzemo APR FC igitego 1-0, ku munsi wa mbere na wo wabaye tariki 26 Mutarama 2019.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko agomba gukomeza guha umwanya abakinnyi bamaze igihe badakina nubwo ariko bidakuyeho ko aza no kwifashisha bamwe mu bakinnyi bamenyereye kugira ngo abashe kwitwara neza.

Uyu mukino uraza kubanziririzwa n’uhuza APR FC na Etincelles FC zatakaje umukino wa mbere, uza gutangira saa kenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri (18h00).

APR FC iraza kuba yagaruye Kimenyi Yves watangiye imyitozo nyuma yo kugira ikibazo k’imvune gusa iraza kuba idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ufite imvune izamara igihe.

Iri rushanwa ry’intwari rizasozwa tariki 01 Gashyantare 2019, aho Etincelles FC izahura na AS Kigali (15h30) naho APR FC igahura na Rayon Sports mu mikino izabera kuri Stade Amahoro (18h00).

Biteganyijwe ko ikipe izegukana igikombe k’iri rushanwa, ni izagira amanota menshi mu mikino itatu izaba yarakinnye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top