Rayon Sports ishobora gukina na Yanga umukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports  izahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2019-2020”  izatangira iyi mikino y’Afurika ikina na Al Hilal yo muri Sudani aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda tariki 09 Kanama 2019.

Mbere yo gukina uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports ishobora gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, umukino ukabera muri Tanzania tariki 04 Kanama 2019.

Nk’uko umuvugizi w’iyi kipe ya Rayon Sports, Nkuruniza Jean Paul yatabitangaje , ikipe ya Yanga nayo irimo kwitegura imikino y’Afurika yifuje gukina na Rayon Sports. Ati : “ Twarabemereye gusa dutegereje ko umutoza mukuru aza  kugira ngo dufate umwanzuro ntakuka.”

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports yakwerekeza muri Tanzania tariki 02 Kanama 2019 hanyuma igakina umukino wa gicuti tariki 04 Kanama, ubundi tariki 07 Kanama ikagaruka mu Rwanda  ikakira ikipe ya Al Hilal.

Nkurunziza avuga ko ubu icyo barimo ari ukuzuza itsinda ry’abatoza aho yemeje ko bamaze guha amasezerano y’umwaka umwe, Kirasa Alain  wari umutoza wa Kiyovu akaba azaba ari umutoza wungurije.  Biteganyijweko  tariki 24 Nyakanga 2019 iby’abatoza byose bigomba kuba byarangiye harimo umutoza w’abanyezamu ndetse n’uwogerera ingufu abakinnyi.

Aba batoza bavugwa akaba ari Lomami Marcel watozaga Gasogi United yagiyemo avuye muri Rayon Sports ndetse na Maniraguha Claude wari umutoza w’abanyezamu muri Police FC. Umutoza mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho”   akaba  agomba kugera mu Rwanda mu ijoro ry’uyu munsi tariki 23 Nyakanga 2019 avuye iwabo muri Brazil.

Iyi kipe ya Rayon Sports yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi 27 izifashisha mu mikino y’Afurika. Nkurunziza yatangaje ko  uru rutonde ruriho abakinnyi bashya bakomoka muri Mali  barimo  Oumar Sidibe wahoze akinira Vita Club  uzagera mu Rwand tariki 25 Nyakanga 2019 naho uwitwa  Mohamed N’Diaye akaba we azahagera tariki 30 Nyakanga 2019.

Ikipe ya Rayon Sports yaviriyemo muri ¼ muri CECAFA Kagame Cup 2019  yasubukuye imyitozo tariki 22 Nyakanga 2019 ikoreshwa na Mwiseneza Djamal

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top