Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori “Gas Oil” binyuze muri MK Sky Vision aho abakunzi b’iyi kipe bazajya bakoresha ikarita “MK Card” hanyuma ku mafaranga bazajya bishyura hagire ajya mu ikipe ya Rayon Sports.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono tariki 02 Nzeri 2019 hagati y’abayobozi barimo Gasarabwe Alphonse ukuriye Gas Oil, Tuyizere Straton ukuriye MK Card, Munyakazi Sadati, Perezida wa Rayon Sports ndetse na Visi Perezida, Twagirayezu Thadée.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Gasarabwe Alphonse ukuriye Gas Oil yavuze ko iyo ukora ubucuruzi uba ukeneye abakiriya akaba rero ari yo mpamvu bahisemo gukorana n’ikipe ya Rayon Sports igira abakunzi benshi mu gihugu hose.
Yakomeje agira ati: “Iyo ufite abakiriya benshi uracuruza ukabona inyungu, twahisemo gukorana na Rayon Sports kandi ni ikipe igira abafana ahantu henshi kandi turizera ko tuzabona inyungu nyinshi.”
Gasarabwe yavuze ko basinye amasezerano y’igihe gito y’amezi 6 ariko bizeye ko nibigenda neza bazasinya ay’igihe kirekire.

Uhereye ibumoso, Visi Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi, umuyobozi wa Gas Oil, Gasarabwe n’umuyobozi wa MK Card, Tuyizere Straton
Kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bazage babasha gutera inkunga iyi kipe yabo ku byo bagura muri Gas Oil bakoresha ikarita y’ikoranabuhanga “MK Card”.
Umuyobozi wa MK Card, Tuyizere Straton yatangaje ko bahereye kuri Rayon Sports bagirana ubufatanye kugira ngo barebe ko bakusanya inkunga mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga. Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu barimo kugenda basinya amasezerano n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadati ari nawe watangije uyu mushinga yatangaje ko bishimiye uyu mufatanyabikorwa mushya “Gas Oil” kandi bizera ko bazakorana neza n’inyungu ikaboneka ku mpande zombi.
Kuri ubu abakunzi ba Rayon Sports bagera ku bihumbi 5 birenga ni bo bamaze kugura amakarita “MK Card” akoreshwa muri ubu buryo. Munyakazi avuga ko nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye na MOGAS mu kwezi kumwe babonye ko nibikomeza bizagenda neza.
Yagize ati: “Mu kwezi kumwe abakunzi ba Rayon Sports baguze ritiro ibihumbi 110 urebye amafatanga tuzabonamo ari muri miriyoni 5 kuzamura urumva rero abakoresha aya makarita ndetse n’abo dukorana bakiyongera hazaboneka amafaranga menshi.”
Kuba Rayon Sports yakoranaga na MOGAS ubu ikaba yongeyeho na Gas Oil kandi bose bacuruza ibintu bimwe, Munyakazi yavuze ko nta kibazo bizatera kuko aho buri bose bafite sitasiyo batabangamirana.
Yagaragaje ko MOGAS ifite sitasiyo muri Remera, Sonatube, Yamaha, Nyakabanda, Kayonza na Bugesera mu gihe Gas Oil ifite ku Kinamba, Gatsata, Shyorongi, Rubavu, Musanze, Muhanga na Kamembe.
Kuri gahunda kandi, Munyakazi avuga ko bakomeje kuvugana n’utubari, aho abantu barira ndetse n’amahahiro kugira ngo bakoreshe iyi karita bityo bage babwira abakunzi ba Rayon Sports bage bahagurira kugira ngo bagire inkunga batera ikipe yabo.
