Amakuru

Rayon Sports yahawe imodoka za miliyoni 15 Frw

Sosiyete ya Tomtransfers yahaye Rayon Sports imodoka ebyiri nto zo mu bwoko bwa Suzuki Swift zifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, aho impande zombi zasinyanye amasezerano y’umwaka umwe w’ubufatanye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Amasezerano y’ubu bufatanye yasinyiwe ku Kicukiro- Niboye aho sosiyete ya Tomtransfers ifite icyicaro.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko imodoka ebyiri bahawe na Tomtransfers zizabafasha mu kazi ka buri munsi.

Yagize ati “Tuzajya twamamaza ibikorwa bitandukanye bya Tomtransfers kugira ngo abafana babyitabire binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Baduhaye imodoka ebyiri zizadufasha mu gukomeza kubaka Umuryango wa Rayon Sports. Nituzana abakozi mu minsi iri imbere tuzakenera izi modoka mu kazi ka buri munsi.”

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène, yavuze ko imodoka bahaye Rayon Sports zifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, anasobanura impamvu binjiye mu mikoranire nayo.

Ati “Turacyari kuganira n’indi mikoranire ku buryo badufasha. Impamvu twahisemo gukorana na Rayon Sports ni uko ari umuryango munini, twabonye ko ari umuryango umaze kwiyubaka. Twishimiye kuba twaba abafatanyabikorwa na bo. Agaciro k’imodoka ni miliyoni 15 Frw.”

Yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye, Tomtransfers izajya yifashisha abakinnyi ba Rayon Sports mu kwamamaza ibikorwa byayo mu gihe kandi hari ubundi buryo bagitekereza bazajya bakorana nayo burimo korohereza abafana bayo kubona imodoka.

Tomtransfers imaze imyaka itatu itangiye gukorera mu Rwanda, ariko yari isanzwe ikorera mu Bubiligi. Yashinzwe na Munyaneza Thomas wari umaze igihe aba mu Burayi.

Iri mu bucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha ‘apartments’, igaraje ndetse na supermarket.

Yafashije abantu bajyaga bakenera imodoka ariko badafite ubushobozi bwo kuzigura ikazibakodesha mu gihe cyose bifuza cyangwa se abantu bashaka kuzigura badafite amafaranga ahagije bakishyura igice kimwe andi bakazayishyura bayabonye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 16 =


To Top