
Taliki 30 Ugushyingo na 01 Ukuboza 2021 hakinwe imikino y’umunsi wa 6 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League 2021-2022”.
Ikipe ya Rayon Sports yatakaje amanota nyuma yo kunganya na Espoir FC ibitego 2-2, umukino wabereye i Rusizi. Ibitego bya Espoir FC byatsinzwe na Muhozi Fred naho Rayon Sports itsindirwa na Essomba Willy Onana na Niyigena Clement.
Indi mikino y’umunsi wa 6 yabaye, Police FC yatsinze Marines FC igitego 1-0, Kiyovu itsinda Etincelles FC ibitego 2-0, AS Kigali itsindira Gicumbi FC iwayo ibitego 2-1.


Ikipe ya Musanze FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, Etoile de l’Est FC irimo gukina umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere yatsinze Gasogi United igitego 1-0 naho Bugesera FC inganya na Rutsiro FC 0-0.
Umukino utabaye ni uwagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Mukura. Iyi kipe ya APR FC igomba kwerekeza muri Maroc gukina na RS Berkane umukino wo kwishyura mu mikino y’Afurika « Total CAF Confederation Cup 2021-2022 ». APR FC ikaba imaze kugira imikino 3 y’ibirarane (Etincelles FC, Gasogi United FC na Mukura).
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 6, AS Kigali irayoboye n’amanota 14, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 13, Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 11, ku mwanya wa 4 hari Gasogi United n’amanota 10 inganya na Musanze FC iri ku mwanya wa 5, APR FC (6), Police FC (7), Espoir FC (8), Gicumbi FC (9), Etoile de l’Est FC (10), Marines FC (10), Bugesera FC (12), Rutsiro FC (13), Mukura (14), Gorilla FC (15) naho ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe ya Etincelles FC ifite inota rimwe.
Shampiyona izakomeza taliki 04 kugeza 06 Ukuboza 2021 hakinwa imikino y’umunsi wa 7.
Musanze FC 2-1 Gorilla FC
Police FC 1-0 Marines FC
Etoile de l’Est 1-0 Gasogi United
Espoir FC 2-2 Rayon Sports
Gicumbi FC 1-2 AS Kigali
Etincelles FC 0-2 Kiyovu
Bugesera FC 0-0 Rutsiro FC
