Amakuru

Rayon Sports yiteguye imikino y’Afurika

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahamije ko bwiteguye gusohokera u Rwanda mu mikino y’Afurika mu gihe cyose Mukura yaba inaniwe kubona amikoro yatuma isohokera igihugu.

Ibi byatangajwe na Muvunyi Paul, Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports nyuma y’inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabaye tariki 13 Ukwakira 2018 yitabirwa n’abantu babiri bavuye mu matsinda y’abafana 39.

Nkuko Muvunyi yabisobanuriye abanyamakuru nyuma y’iyi nama, Rayon Sports yagize umwaka mwiza mu mikino y’Afurika igera muri ¼ ndetse yiteguye kuba yasohoka mu gihe ikipe ya Mukura yatwaye igikombe cy’Amahoro yabura ubushobozi.

Ati “Muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro umwaka ushize umusaruro ntiwagenze neza ariko ubu tugomba kwikubita agashyi. Ubu rero turizeza abakunzi bacu ko tuzitwara neza. Ikindi mu gihe Mukura yaba itabashije gusohoka twe turi tayari”.

Abafana ba Rayon Sports bari mu batuma iyi kipe yinjiza amafaranga menshi

Mu bindi Muvunyi yishimira bikomeye ni umusaruro wabonetse aho Rayon Sports yinjije miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 112 yinjiye ku bibuga mu mikino ya shampiyona, miliyoni 14 zo mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, miliyoni 153 zavuye mu mikino y’Afurika, miliyoni 33 zavuye mu bafana. Hari na miliyoni 108 zavuye mu baterankunga na miliyoni 179 zirimo izavuye mu bihembo byo kugera mu matsinda y’imino y’Afurika no kugurisha abakinnyi.

Rayon Sports iravuga ko yihaye intego yo kwinjiza muri uyu mwaka arenga miliyoni 700 zirimo miliyoni 162 bazinjiza ku mikino yose ya shampiyona, harimo miliyoni 40 zizava muri Azam mu gihe na Rayon Sports yaba itwaye igikombe cya shampiyona, miliyoni 50 bazinjiza mu gikombe cy’Amahoro, miliyoni 15 zo mu gikombe cy’intwari, miliyoni 60 zizava mu bakunzi b’iyi kipe.

Rayon Sports yanateguye imikino ya gicuti izayihuza n’amakipe yo hanze ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo na Gor Mahia yo muri Kenya izavamo byibuze miliyoni 50.

Rayon Sports inakomeje ibiganiro n’abaterankunga barimo na Quatar Airline ku buryo bakwiyongera kubo isanganwe

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top