Ubuzima

RBC yavuze ko ushobora kubana na virusi itera SIDA ugapfa utarwaye SIDA

Umuntu ashobora kuba afite virusi itera SIDA ariko ntarware SIDA nk’uko byasobanuwe mu mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Ikigihugu cy’Ubuzima RBC n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”.

Byagarutsweho na Nyirinkindi Aimé Ernest ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Sida muri RBC, aho yagaragaje itandukaniro hagati yo kugira virusi itera SIDA no kurwara SIDA.

Yagize ati: “Umuntu ashobora kubana na virusi itera SIDA ariko akarinda apfa atarwaye SIDA. VIH ni virusi itera Sida umuntu ashobora kubana na yo mu buryo butagaragara, naho SIDA yo ni uruhurirane, ibimenyetso by’indwara byaturutse ku gucika intege z’ubwirinzi bw’umubiri.”

Nyirinkindi yakomeje asobanura ko umuntu ashobora kuba afite virusi itera SIDA ariko kubera ko kuri ubu habonetse imiti igabanya ubukana, akomeza kugira ubuzima bwiza akaba ari yo mpamvu nyine umuntu ashobora kuba ayifite ariko ntagaragarweho kuzahazwa na yo. Umuntu ufite VIH adafite Sida nta byuririzi bimubonekaho.

Yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko hejuru ya 95% by’ibyago byo kwandura VIH SIDA ari ugukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2019,  bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera Sida umubare wabo utagabanyutse kuko ukiri ku gipimo cya 3%, naho abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.

Abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe rirwanya SIDA bageze kuri 32 bitabiriye ayo mahugurwa y’iminsi itatu, abera mu Karere ka Musanze, yatangiye ku wa Gatatu taliki 22-24 Nzeli 2021, bibukijwe ko bafite inshingano yo gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya SIDA.

Perezida wa ABASIRWA Ndamage Frank yasabye abanyamakuru gukorana umurava mu rugamba rwo kurwanya SIDA.
.
Yagize ati: “Icyorezo cya SIDA kirahari, Leta y’u Rwanda yorohereje abarwayi kubona imiti igabanya ubukana. Abanyamakuru mufite inshingano yo kubwira abaturarwanda, by’umwihariko abatarandura kwitwararika kuko icyo cyorezo kiracyakomeye.”

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA ‘ABASIRWA’ bitabiriye ayo mahugurwa biyemeje kuba umuyoboro wo gutangaza amakuru nyayo kuri VIH SIDA.

Ikindi abo banyamakuru bavuga ko aya mahugurwa abongereye ubumenyi mu bijyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA kandi ko biteguye gusakaza amakuru ajyanye no kwirinda icyo cyorezo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 + 3 =


To Top