Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravugaga ko ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, abasirikare b’u Burundi barashe ku basirikare b’u Rwanda.
MRDF ivuga ko byaturutse ku kuba itsinda ry’abarobyi bo mu Burundi ubwo bari mu Kiyaga cya Rweru, bageze ku gice cy’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, Ingabo z’u Rwanda zibasaba gusubira inyuma aho baturutse. Muri icyo gihe ni bwo abasirikare b’u Burundi bari hafi aho bahise batangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda. Na zo zikaba zarahise zibasubiza
Mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru, RDF yasobanuye ko nta musirikare w’u Rwanda wakomeretse. Ingabo z’u Rwanda zikaba zaratsimbuye abo basirikare b’u Burundi bagasubira aho baturutse.
