Ambasade y’igihugu cy’u Bufaransa yashyikirije Ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) ibitabo 140 250 bizafasha abana kwiga isomo ry’Igifaransa mu mashuri.
Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Ikigo cy’Abafaransa mu Rwanda Madamu Juliette Bigot avuga ko bahaye REB ibitabo by’igifaransa mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bityo bikazafasha abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwiga isomo ry’Igifaransa bafite ibitabo bigiramo bafite n’ibyo basoma.
Yagize ati “Intego yacu mu kuzana ibi bitabo ni kongera imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa rwigishwa mu mashuri, kandi dutanze ibi bitabo ku busabe bw’igihugu cy’u Rwanda. Gusa ntituje gukuraho gahunda Leta yihaye yo kwigishwa mu cyongereza kandi ntituje guhanganisha indimi ahubwo tuzanywe no kuzahura Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa.”
Juliette Bigot avuga ko n’ubwo mu mashuri higishwa Icyongereza ngo ntibyabuza ko abanyeshuri bakenera no kwiga Igifaransa, ibyo rero bizafasha abana bakiri bato bo mu mashuri abanza n’ikiciro k’inshuke kumenya ururimi rw’Igifaransa bitabujije ko n’Icyongereza bakomeza kukiga kuko ari ngombwa kuri bo kandi akaba ari akarusho mu gihe baba bazi indimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza.
Bigot avuga ko bazashyira imbaraga mu bitabo by’abana bakiri bato bo mu kiciro k’inshuke no mu mashuri abanza ndetse no mu rubyiruko kugira ngo abana bato bakure bazi Icyongereza kuko ari cyo bigishwamo ariko bazi n’Igifaransa.
Ati “Bizaba byiza mu gihe abana bazaba bashobora kumva amakuru y’Igifaransa anyura ku maradiyo n’amatereviziyo, bashobora kuganira no kwisobanura mu gifaransa”.
Avuga ko mu nkunga batanze harimo no guteza imbere ikoranabuhanga kuko hatanzwe na CD zizajya zikoreshwa mu byumba by’ikoranabuhanga biri mu mashuri.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, avuga ko ibi bitabo byari bikenewe kuko ari ngombwa kugira ibitabo nyunganizi mu mashuri kugira ngo abana bagire ubumenyi bw’amagambo akenshi abafasha kwiga no gukoresha ururimi.
Ati “Kwiga ururimi bisaba ko umuntu arukoresha kenshi, ibi bitabo rero bizafasha abana gusoma ibitabo by’Igifaransa no kongera ubumenyi mu rurirmi rw’Igifaransa”.
Dr. Ndayamabaje avuga ko umushinga EEB yakoranye na Ambasade y’u Bufaransa ari umushinga mugari urimo ibitabo harimo no guhugura abarimu mu rurimi rw’Igifaransa kugira ngo abarezi babashe kwigisha ururimi baruzi.
Avuga ko abarimu bazakomeza guhugurwa ku rurimi rw’Igifaransa, aho bamaze guhugura abazahugura abandi bagera kuri 416, bakaba bategerejweho kugeza ubwo bumenyi ku bandi babahugura mu rurimi rw’Igifaransa.
Dr. Ndayambaje avuga ko abazahugurwa bazanahabwa ibitabo bizabafasha gukomeza kwihugura mu rurimi rw’Igifaransa no hanze y’ishuri. Avuga ko ubusanzwe bari bafite abarimu bazi kuvuga Igifaransa ariko bakaba bakeneye amahugurwa yisumbuye mu kwigisha Igifaransa.
Ati “Ibyo bizafasha ba bandi barimo kwiga kwigisha indimi mu mashuri abanza kumenya neza ururimi rw’Igifaransa no kuruvuga neza, bityo bakazaba ari inyungu ku bana biga no ku gihugu muri rusange”.
Umushinga wose REB ifitanyije na Ambasade y’u Bufaransa uzatwara ama Euros 700 000 angana na miriyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
