REB yifuza ko buri mwarimu yaba umwigisha w’amahoro

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB kiravuga ko cyifuza ko buri mwarimu yaba umwigisha mwiza w’amahoro n’indangagaciro kuko ari ingenzi mu kubaka umunyarwanda w’uyu munsi n’ejo hazaza.

Iki kigo kiravuga ibi mu gihe kuri uyu wa kabiri cyakiriye impano y’ibitabo nyoborabarezi n’iby’iteguramasomo ku mahoro n’indangagaciro.

Ni ibitabo bigera Ku 4 000 bizahabwa ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu kugirango byifashijwe n’abarimu mu gutegura neza kurushaho amasomo y’amahoro n’indangagaciro binyuze.

Ni ibitabo byatanzwe n’umuryango ukora Aegis Trust Ku bufatanye n’igihugu cya Sweden binyuze mu kigega mpuzamahanga nterankunga cy’icyo gihugu, SIDA. Amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu turere twose tw’igihugu akaba ari yo agenewe ibi bitabo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top