Umwe mu batangiye icyo gikorwa we utabashije kuboneka REG ivuga ko yigeze kujya ahabwa ibiraka n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu.
Hitabatuma Daniel umwe mu baturage bakusanyaga amafaranga kugirango bayashyikirize abo bari babemereye kubaha umuriro avuga ko mu mwaka wa 2016 , abo mu ngo zisaga 60 bandikiye ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu REG , basaba guhabwa umuriro ariko ntibagira igusubizo bahabwa, nyuma yaho ngo nibwo babonye abagabo baza bababwira ko babaha umuriro.
Nshimiyimana Jacques, Umwe mu bari batangiye gukwirakwiza uwo muriro we avuga ko yabikoraga nk’ ikiraka nyuma yo kubisabwa n’ uwari wumvikanye n’ abaturage.
Abagabo berekanywe na REG bari bamaze gutera amapoto agera kuri 2, intego akaba kwari ugucanira ku ikubitiro ingo zigera ku 10, bakishyurwa agera ku bihumbi 200 by’ amafaranga y’ u Rwanda.
