REG yataye uri yombi abagabo 2 n’umugore umwe bibaga umuriro w’amashanyarazi

Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG), ku bufatanye n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’igihugu, batahuye abagabo babiri n’umugore bibaga umuriro w’amashanyarazi.

Aba bantu bafashwe hagati y’italiki ya 16 na 19 Ukuboza 2019, mu bukangurambaga REG isanzwe ifatanya n’inzego z’umutekano n’abaturage hagamijwe gutahura abijandika mu bikorwa bijyanye no kwiba umuriro.

Ku wa 18 Ukuboza mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi akagari ka Bugarama, niho hatahuwe umugore witwa Kanyange Marie Rose, wakoreshaga, umuriro yibye mu nzu atuyemo.

Nyuma yo gufatirwa muri ibi bikorwa, uyu mugore yavuze ko yabifashwagamo n’umuntu wo mu muryango we usanzwe ukora amashanyarazi, nawe kuri ubu ukiri gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Mbere ho umunsi umwe, ku wa 17 Ukuboza mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Kanama nabwo hari hatahuwe umugabo nawe wakoreshaga umuriro mu nzu atuyemo atagira mubazi.

Kuwa 16 Ukuboza, REG n’inzego z’umutekano nabwo bari bafashe umugabo ari mu gikorwa cyo kubaka umuyoboro w’amashanyari mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mwogo, Akagari ka Rurenge.

Guhera mu Ukuboza umwaka ushize, REG iri mu bikorwa bihoraho bigamije kuvumbura no kugeza imbere y’ubutabera abiba umuriro w’amashanyarazi.

Nkubito Stanley Umukozi muri REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo avuga ko REG itazihanganira abiba umuriro, ko ndetse ingamba zo kubatahura zashyizwemo imbaraga kuko kwiba umuriro bidindiza iterambere ry’igihugu ndetse bikaba byateza n’ibyago.

                                          Nkubito Stanley Umukozi muri REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo

Nkubito yongeyeho ko aba bafashwe ku bufatanye n’abaturage, anasaba buri muntu gufatanya na REG ndetse n’inzego z’umutekano mu kugaragaza aba bantu bijandika mu bujura bw’umuriro.

Imibare ya REG yerekana ko ibihombo mu muriro w’amashanyarazi bikiri hejuru dore ko muri 2018 hibwe umuriro ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni magana acyenda (1,900,000,ooo frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda riteganya ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni ariko atarenze Miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top