Nyuma yo kwegukana intera ya 3 yavaga Huye yerekeza i Rusizi, Restrepo Valencia Jhonatan ukinira ikipe ya Androni Giocattoli mu Butaliyani akaba akomoka muri Colombia yongeye kwegukana intera ya 5 yavaga i Rubavu yerekeza i Musanze ahareshya na kirometero 84,7.
Iyi ntera ngufi muri iri siganwa yakinwe tariki 27 Gashyantare 2020, abasiganwa uko ari 71 babanje kuzenguruka inshuro 3 umujyi wa Rubavu mbere yo kwerekeza i Musanze.
Isiganwa rigitangira abakinnyi b’u Rwanda bagarageje gushaka uko bayobora isiganwa kugira ngo byibura barebe niba hari uwabasha kwegukana intera. Ku kirometero cya 34 ubwo abasiganwa bari bageze Mahoko, Byukusenge Patrick yacitse abandi aho ku kirometero cya 56 yari yashyizemo ikinyuranyo k’iminota 2.
Byukusenge warimo akinira mu nzira y’iwabo yakomeje kwitwara ndetse abasha kugera ku kirometero cya 5 kugira ngo irushanwa risozwe ari naho igikundi cyamufatiye birangira abakinnyi 21 bagereye ku murongo rimwe bakoresheje amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 19, gusa Restrepo Valencia Jhonatan ni we wabashije kuza imbere.
Muri iki gikundi harimo abakinnyi bari ku rutonde rusange nka Tesfazion Natnael wayoboye isiganwa kuva ku ntera ya 4 aho yaje ari ku mwanya wa 3. Abakinnyi b’Abanyarwanda baje mu gikundi harimo Mugisha Moise waje ku mwanya wa 16 ndetse na Hakizimana Seth waje ku mwanya wa 19.
Byukusenge Patrick wayoboye isiganwa rigitangira yasoreje ku mwanya wa 56 nyuma y’amasegonda 44 uwa mbere ahageze.
Uko urutonde rusange ruhagaze
Nyuma ya kirometero 667.9, Tesfazion Natnael ni we ukiyoboye aho amaze 7gukoresha amasaha 17, iminota 19 n’amasegonda 41. Ku mwanya wa 2 hari Mugisha Moise umaze gukoresha amasaha 17, iminota 21 n’amasegonda 52 naho ku mwanya wa 3 hari Main Kent umaze gukoresha amasaha 17, iminota 23 n’amasegonda 03.
Tesfazion Natnael yambitswe umwambaro w’umuhondo utangwa na Rwanda Tea ugaragaza uyoboye isiganwa. Byukusenge Patrick akaba yambitswe umwambaro w’uwahatanye kurusha abandi utangwa na RDB (Visit Rwanda). Mugisha Moise ni we munyarwanda witwaye neza.

Restrepo Valencia Jhonatan wegukanye iyi ntera ya 5 ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 12 aho ari inyuma ho iminota 5 n’amasegonda 34. Hailu Biniam wayoboye isiganwa nyuma y’intera ya 4 akomeza kuza ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange, Fedorov Yevgeniy ukinira ikipe ya Vino – Astana Motors wayoboye isiganwa mu minsi ibiri ya mbere ubu ari ku mwanya wa 21 naho Hailemichael Kinfe wegukanye intera ya kabiri ya Kigali-Huye ari ku mwanya wa 13.
Imyanya abanyarwanda bariho
Uretse Mugisha Moise uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, Areruya Joseph yagumye ku mwanya wa 5 , Manizabayo Eric nawe aguma ku mwanya wa 15, Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 26, Byukusenge Patrick (32), Munyaneza Didier (35), Nsengiyumva Shemu (39), Gahemba Bernabe (43), Habimana Jean Eric (44), Nsengimana Jean Bosco (48), Uwizeye Jean Claude (49), Hakizimana Seth (55), Uhiriwe Byiza Renus (57), Nzafashwanayo Jean Claude (66) na Dukuzumuremyi Ally (69).
Intera ya 6 ni Musanze-Muhanga
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 isiganwa rirakomeza hakinwa intera ya 6 aho abasiganwa bahagurukira i Musanze banyure Nyabihu bakomeze Ngororero besoreze i Muhanga ahareshya na kirometero 127,3.
Rubavu-Musanze (84, 7 km)
1. Restrepo Jhonatan 02h08’19”
2. Cardis Romain 02h08’19”
3. Tesfazion Natnael 02h08’19”
4. Mulueberhan Henok 02h08’19”
5. Ligthart Pim 02h08’19”
Ururonde rusange (667.9 km)
1.Tesfazion Natnael 17h19’41”
2. Mugisha Moise 17h21’52”
3. Main Kent 17h23’03”
4. Ravanelli Simone 17h23’32”
5. Areruya Joseph 17h23’34”
6. Hailu Biniam 17h24’22”
7. Mulueberhan Henok 17h24’27”
8. Quintero Noreña 17h24’34”
9. Schelling Patrick 17h24’37”
10. Muñoz Daniel 17h24’59”
Tariki 28-02-2020
Musanze-Muhanga (127,3 km)
