RHA yasabye abubaka amagorofa gushyiraho inzira z’abafite ubumuga

Ikigo k’Igihugu gishinzwe imyubakire, RHA, n’Umujyi wa Kigali, byashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ko bagomba gushyiramo uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka.

N’ubwo ayo mabwiriza yagiyeho haracyari inzu zitarabyubahiriza cyane cyane abubaka amagorofa ariko hari izindi zitanga serivisi abubaka birengagije ayo mabwiriza.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, ayitangariza ko bishimira uko Leta y’u Rwanda ifata abafite ubumuga ndetse n’uburyo hashyizweho politiki ibarengera igamije kubateza imbere.

Ariko akavuga ko hari amabwiriza yashyizweho yo korohereza abantu bafite ubumuga kugera ahantu hose hatangwa serivisi, ariko ugasanga hari abubaka ntibateganye aho abafite ubumuga bazajya banyura cyangwa ugasanga hari aho bashyize inzira mu buryo bwo kwikiza kuko usanga hacuramye cyane.

Ingero zitangwa ni nk’ahantu usanga hari ingazi, bamenya amategeko n’amabwiriza yorohereza abafite ubumuga kugera ahatangirwa serivisi ugasanga muri izo ngazi baraziringanije kandi ubusanzwe zari zicuramye cyane. Hari n’abandi noneho ngo usanga bataragennye inzira y’abamugaye kandi na bo baba bashaka kuhagera.

Ndayisaba akagira ati “Abafite ubumuga bakenera kujya aho bafatira amafunguro cyangwa gufata icyo kunywa ariko hari ahantu usanga batarateganyije aho abafite ubumuga bazanyura.”

Umutwe wa Gatandatu w’Itegeko no 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, uteganya ko inyubako zikorerwamo serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa.

Karisa Bernardin ufite ubumuga bw’amaguru yombi, atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, yatangarije Imvaho Nshya ko yishimira itegeko ryagiyeho rirengera abantu bafite ubumuga, ariko avuga ko hari ahantu hamwe na hamwe abona abamugaye bahezwa .

Agira ati “Ni byiza kandi dushimira Leta y’u Rwanda kuba yaraduhaye agaciro ndetse n’abandi Banyarwanda imyumvire yabo kuri twe irahinduka ariko ikibazo kiriho ni uko hari ahantu usanga duhejwe kandi natwe dufite uburenganzira bwo kuhajya.

Urugero ni mu tubari twinshi ndetse na resitora usanga biri mu miturirwa kandi nta nzira baduteganyirije yo kuhagera. Hari n’aho usanga atari mu muturirwa ariko ugasanga hari ingazi ku buryo kuhagera bitugora cyangwa tugahitamo kutahajya.”

Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru cy’Imvaho Shya ari nacyo dukesha iyi nkuru ko asaba ko nk’uko amagorofa yubakwa muri iki gihe bubahiriza amabwiriza yashyizweho habaho no kugenzura ahantu hose hatangirwa serivisi kuko iyo bashyizeho inzira yagenewe abafite ubumuga bibanezeza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 2 =


Most Popular

To Top