RIB mu iperereza ku binjiza inzoga za magendu mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)  ruravuga ko rwatangiye iperereza ku bakekwaho kwinjiza no gucuruza mu gihugu ku buryo bwa magendu inzoga zo mu bwoko bwa likeri na divayi.

Kuri ubu hari bamwe bamaze gutabwa muri yombi abandi bakaba bagishakishwa.

Kuri uyu wa Mbere RIB yerekanye amacupa 252 ya likeri yafatiwe mu modoka ebyiri, abari bazitwaye bari barayahishe munsi y’imisego n’amatapi y’imodoka, mu dusanduku twakozwe n’abasudira.

Uretse izo zahishwe mu modoka hari n’abandi bacuruzi bafite ububiko bw’inzoga mu ngo zabo, ugasanga amacupa ari ho tembure z’imosoro ya kera n’iy’ubu, ariko bakavuga ko izo nzoga bazisoreye mu buryo buzwi ndetse banahabwa tembure z’imisoro.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi  Modeste, avuga ko ikibazo cy’izo magendu kikiri mu iperereza rikazakorwa ku bacuruza muri ubwo buryo no mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro kugira ngo hamenyekane ababa baratanze tembure zitagaragara muri sisiteme yacyo.

RRA mu itangazo iherutse gushyira  ahagaragara tariki ya 28 Kamena 2019, ryasabaga ko abafite inzoga zo mu cyiciro cya likeri na divayi zifite tembure z’umusoro zakoreshwaga mbere y’itariki 5 Nzeri 2018, ko basabwa gukora urutonde rw’inzoga zikiri mu bubiko hakagaragazwa ubwoko bw’inzoga, inomero ya tembure  y’umusoro iri ku icupa, izina ry’inzoga n’aho yaranguriwe.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu ngingo yaryo ya 16 n’iy’199  na 210 zivuga ku ikumira z’icuruzwa rya magendu; aho zivuga ku gihano ku babifatiwemo, rigateganya igifungo kigeze ku myaka 3 n’ihazabu irenga amadolari y’Amerika 1000.

Na ho mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 273 ivuga ku bahinduye ibirango bagashyira ku nzoga n’ibindi bicuruzwa hateganyijwe ibihano by’igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 ndetse n’amande kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 × 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top