RIB yafashe 12 barimo n’abanyamahanga bakekwaho kwiba Bank

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu cumi na babiri bakurikiranweho umugambi wo kwiba Equity Bank bakoresheje ikoranabuhanga.

Rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, uru rwego rwatangaje ko abantu 12 barimo Abanyakenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umugande umwe, bafashwe batarasohoza umugambi wabo wo kwiba amafaranga abaturage baba babitse muri Equity Bank.

RIB ivuga ko abafashwe bageragezaga kwinjira ku ma konti y’Abakiliya b’iyi banki kugira ngo bakureho amafaranga baba barizigamiye.

Idosiye y’aba bakurikiranweho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga yahise ishyikirizwa ubushinjacyaha kugira butangire kuyigaho.

RIB yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abaturage kujya batanga amakuru mu gihe hari ibyo babona, kuko ubufatanye bwabo n’uru rwego aribwo buyifasha kugera ku banyabyaha vuba.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top