RIB yakiriye ibirego 49 by’icuruzwa ry’abantu mu mwaka umwe

Mu rwego rwo kurwanya ikibazo k’icuruzwa ry’abantu ahanini usanga kiganje mu bagore n’abana haba muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col. Ruhunga Jeannot yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gufatanya n’ibindi bihugu kurwanya icyo cyaha ndengamipaka, avuga ko mu mwaka ushize wonyine RIB yakiriye ibirego 49 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.

Ibyo Umunyamabanga mukuru wa RIB yabitangarije i Kigali, mu nama mpuzamahanga ihuje ibihugu 13 bihagarariwe n’abayobozi b’ibigo by’ubugenzacyaha, n’abashinzwe serivise z’abinjira n’abasohoka bose baturutse mu karere k’Afurika yo hagati, n’iy’Uburasirazuba.

Abateraniye muri iyi nama baraganira ku ngamba n’icyakorwa mu rwego rw’ubufatanye bakoresheje uburyo bwo guhererekanya amakuru hagamijwe kurwanya no guca burundu ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, akaba ari inama yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza Polisi zo mu bihugu bitandukanye ku Isi, INTERPOL, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB.

Mu guhangana n’abakora icyo cyaha k’icuruzwa ry’abantu, Umunyambanga mukuru wa RIB yavuze ko abagera kuri 78 ari bo bafashwe bakekwaho gucuruza abantu, mu gihe 25 bari bagiye gucuruzwa ari bo bagaruwe na RIB bafashwa gusubizwa mu bihugu byabo bakomoka.

Col. Ruhunga ati: “Mu myaka 5 ishize hagaragaye amadosiye 189 y’abakurikiranyweho ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, na ho mu mwaka ushize wonyine, RIB yakiriye ibirego 49 by’icuruzwa ry’abantu mu mwaka wa 2018, harimo abagera kuri 80 bari bagiye gucuruzwa, hafatwa abagera kuri 78 bakekwaho icyo cyaha, mu gihe ababarirwa muri 25 bari bagiye gucuruzwa bafashwe basubizwa mu bihugu byabo.”

Mu butumwa yagejeje kuri abo bayobozi, Col. Jeannot Ruhunga asanga ibyaha birebana n’icuruzwa ry’abantu ari icyaha ndengamipaka cyugarije umuryango mpuzamahanga kandi ahanini kibasiye ikiciro cy’abagore n’abana, aho usanga ari cyo cyaha kibi kibaho mu byerekeranye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho usanga bimwe mu bihugu byinshi byo ku Isi bikoreshwa nk’inzira, cyangwa ari ho ibyo byaha bikomoka.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, avuga ko igihugu ahagarariye kizakomeza imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’imiryango mpuzamahanga mu bikorwa bigamije kurwanya ikibazo k’icuruzwa ry’abantu, akavuga ko mu myaka mike ishize miriyoni isaga y’amadolari y’Amerika yashyizwe mu bikorwa byo gushyigikira gahunda zigamije kurwanya ikibazo k’ihohoterwa ry’abantu binyuze mu kongera ubushobozi n’amahugurwa.

Gedeon Kimilu uhagarariye ibiro bikuru by’Umuryango mpuzamahanga uhuza Polisi zo mu bihugu bitandukanye ku Isi, INTERPOL, mu rwego rw’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, avuga ko gufatanya nk’ibihugu no guhuza imbaraga ari ingenzi mu kurwanya ikibazo k’icuruzwa ry’abantu, asanga ibihugu bikwiye kongera imbaraga bifatanyije n’imiryango ya sosiyete sivili, kuko asanga ari zo mbaraga zafasha gukemura ikibazo cy’abashobora guhura n’icyo kibazo k’ihohoterwa, kuko biba inkomoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no kuvanwamo bimwe mu bice by’umubiri.

Inama mpuzamahanga ku icuruzwa ry’abantu, ibaye ikurikirana n’amahugurwa ku birebana n’icyo kibazo yari amaze iminsi 4 ahuje abo bayobozi mu Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 19 =


Most Popular

To Top