Umuhanzikazi Rihanna yakubise inshuro umuhanzikazi Madonna nyuma y’igihe kirekire yaramaze muri muzika ataza ku mwanya wa mbere nk’umuhanzikazi ukize kurusha abandi ku isi.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Forbes ari narwo rukora icyegeranyo buri mwaka cy’abantu bafite agatubutse ku isi, umuhanzikazi Rihanna yashyizwe ku rutonde rw’abaherwe ku isi b’igitsinagore bakora muzika bitewe n’uburyo byamaze kugaragara ko yinjiza amafaranga menshi kurusha abandi bahanzikazi.
Uyu muhanzikazi ubusanzwe witwa Robyn Rihanna Fenty w’imyaka 31 y’amavuko, yamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Rihanna. asanzwe akora ibijyanye n’ubuhanzi, ubucuruzi, Imideli, n’ibindi bigiye bitandukanye bimwinjiriza agatubutse. kur’ubu Ruhanna yaje ku rutonde rw’umuhanzikazi winjije miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika ($600 million) mu mwaka.
Rihanna kandi akaba aza ku mwanya wa 7 nk’umuhanzi ucuruza cyane ibihangano bye mu batuye isi dore ko yinjiza asaga miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika.
Umuhanzikazi Madonna aza amugwa mu ntege na miliyoni $570, Céline Dion yinjiza miliyoni $450 naho Beyoncé akabona miliyoni $400
BROWN Grace
MENYANIBI.RW
