Amakuru

“Robots” zifite amazina y’Ikinyarwanda zashyikirijwe MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagejejweho “robots” eshanu zagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19, izo robots zikaba zifite umwihariko w’uko zitwa n’amazina y’ikinyarwanda.

Izi robots zatanzwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020.

Izi robots zahawe amazina ya Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo, na Urumuri zizifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi.

Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi, kandi zitume abaganga badahura n’ibyagira ingaruka ku buzima bwabo.

Imwe mu yindi mirimo izi robots zishobora gukora harimo kugemurira abarwayi ibiribwa n’imiti mu byumba barwariyemo, kumenyesha abaganga ku bibazo runaka bishobora kuvuka, zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 na 150 ku munota.

Mwiza ni imwe muri robots zashyikirijwe Minisante

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top