Amajwi yafashwe cyera yatangajwe ubu, yumvikanisha Ronald Reagan wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika yita ‘inkende’ abari bahagarariye Afurika mu muryango w’abibumbye (UN).
Yavuze ibi mu 1971 mu kiganiro kuri telephone na Perezida Richard Nixon wari ku butegetsi.
Bwana Reagan, icyo gihe wari guverineri w’intara ya California, yari arakajwe n’uko abahagarariye Afurika muri UN batoye binyuranye n’ubushake bwa Amerika.
Abari bahagarariye Tanzania batangiye kubyina mu byishimo ko UN itoye yemera Ubushinwa nk’igihugu ikanga kwemera Taiwan.
Bwana Reagan wari ushyigikiye ko Taiwan yemerwa nk’igihugu, yahamagaye perezida Nixon ku munsi wakurikiyeho amubwira ibyamurakaje.
Yagize ati: “Kubona…ziriya nkende zo mu bihugu bya Afurika – bo kanyagwa, baracyanabangamiwe no kwambara inkweto!”.
Bwana Nixon, wavuye ku butegetsi mu 1974, we yumvikana ahita aseka amaze kumva ibyo.
Aya majwi yasohowe na Tim Naftali, umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya New York, uyu yayoboye ‘Nixon Presidential Library’ kuva mu 2007 kugeza mu 2011.
Yanditse ibyo yabonye mu gitangazamakuru The Atlantic, avuga ko agace k’ikiganiro cy’irondaruhu kari karavanywe mu kiganiro cyose abo bagabo bagiranye kubera impamvu z’ubuzima bwite bwa Reagan.
Kaseti zafatiweho aya majwi n’andi menshi y’icyo gihe zasohowe n’ikigo cy’ubushyinguranyandiko cya Amerika mu mwaka wa 2000, ubwo Bwana Reagan yari akiriho.
Bwana Naftali avuga ko urukiko rwategetse ko ariya majwi yongera gusubirwamo akumvwa. Ati: “Urupfu rwa Reagan mu 2004, rwavanyeho impamvu z’ubuzima bwite”.
Bwana Naftali avuga ko Reagan yari ahamagaye Perezida Nixon amusaba cyane ko Amerika yakwivana mu muryango w’abibumbye.
Nyuma Nixon yaje kuvuga ko Reagan yamuhamagaye amubwira gusa ko arakajwe n’uko abanyafurika batoye muri UN.
Ku buryo bweruye, Bwana Reagan, yashyigikiye ubutegetsi bwa apartheid mu cyahoze ari Rhodesia na Afurika y’Epfo mu myaka ya 1970.
Ibyo yavuze muri ayo majwi Naftali avuga ko bivana urujijo ku ivanguramoko ryamuranze.
Bwana Reagan yaje kuba Perezida wa Amerika kuva mu 1981 kugeza mu 1989, mu gihe cye intambara y’ubutita yageze ahakomeye.
Yapfuye mu 2004 ku myaka 93 azize uburwayi bwo ku bwonko bwitwa Alzheimer.
