Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Nyabugogo-Nyanza ya Kicukiro ahakunze gukorwa na kampanyi ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ya Royal Express, bifuza ko serivisi z’iyo kampani zarushaho kunozwa. Ubuyobozi bw’iyo kampani bukabizeza gukemura icyo kibazo.
Baravuga ko hashize igihe kingana n’ukwezi serivisi bagenerwa zitameze neza bagasaba ubuyobozi bw’iyo kampani kureba uko banoza imikorere.
Sekamana Zacharie umwe mu bagenzi baganiriye n’Imvaho Nshya bahuriza hamwe ku bijyanye n’ingendo hagati y’uku kwezi kwa Kamena na Nyakanga 2019 bidahagaze neza kuko usanga umurongo w’abagenzi baterereje imodoka warongeye ukagaruka bikabaviramo gukererwa muri gahunda bazindukiyemo.
Nyirimana Gedeon na we ni umwe mu bakunze gukorera ingendo Nyabugogo Kicukiro akagenda mu modoka z’iyo kampani avuga ko gukererwa umwanya w’iminota igera kuri 25 cyangwa 30 ku minsi imwe n’imwe bishobora kubateranya n’abayobozi b’ibigo bakorera.
Agira ati: “Hari ubwo serivisi mu gutwara abagenzi ziba zigenda neza nta kibazo ndetse rimwe na rimwe bikagera n’aho bisi zayo 3 ziza zishoreranye zikabura n’abo zitwara ariko ahanini biterwa n’amasaha y’umunsi, ibyo biba cyane cyane kuva mu masaa mbiri n’igice kuzamura hejuru, ariko byagera mu masaha yo gutaha kw’abakozi nabwo zikaba nkeya.
Hanyuma hakaba n’indi minsi usanga izo modoka zabuze mu gitondo kare kugera saa moya n’iminota mirongo ine n’itanu (7H45)AM, tukaba dusaba ubuyobozi bw’iyo kampani kubitekerezaho bakareba uko byakemuka”.
[custom-related-posts title=”izindi nkuru bijyanye ” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]
Umuyobozi Mukuru wa Royal Express Muneza Nilla aganira n’Imvaho Nshya nyuma yo kugaragarizwa imiterere y’icyo kibazo, avuga ko bakizi ariko hari impamvu zimwe na zimwe zagiteye nko kuba hari ibikorwa remezo by’iterambere biri gukorwa bikabangamira imihanda igendwamo n’imodoka z’iyo kampani.
Muneza ati: “Rwose ikibazo natwe twarakibonye cy’uko rimwe na rimwe imodoka zacu hari ubwo zitinda kugera ku bagenzi bategeye mu byerekezo tugendamo ariko ntibisanzwe bimeze gutyo ahubwo byatewe no kuba ikorwa ry’umuhanda Nyabugogo-Kicukiro-Nyanza uri gukorwa ahantu habiri. Hari muri ‘rond point’ (ihuriro ry’imihanda) ya Kanogo, hakaba n’ahandi umuhanda uri gusanwa ku cyapa cy’ahitwa ku magare bigatuma imodoka zose zihana umwanya kubera gukoresha ikerekezo kimwe”.
Muneza avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo bari gushaka uko bakongera umubare w’imodoka abizeza ko mu kwezi kwa Nzeri 2019 hazaba hiyongereyemo izindi bisi nini zigera mu icumi(10) zizajya zitabazwa aho serivisi yagenze gakeya.
Mu gihe bikunze kugaragara ko hari kampani zitwara abagenzi ziparika cyangwa zigakura imodoka zabo mu muhanda, mu kazi igihe zapfuye ntibazikoreshe bigatuma zigabanuka, aho naho Muneza arasobanura ko muri kampani abereye umuyobozi Mukuru bafashe ingamba zo kwikorera igaraje ryabo risuzuma izahuye n’ikibazo kugira ngo bikemuke vuba.
Akomeza avuga ko ku mikoranire myiza na kampani imwe y’Abashinwa iza kubahugurira abakanishi babo kugira ngo bongere ubumenyi muri uwo mwuga hagamijwe gukomeza gutanga serivisi nziza.
Muri rusange ubuyobozi bwa Royal Express bugaragaza ko kugeza ubu imodoka zose zifashishwa mu gutanga serivisi ku bagenzi bazigana zigera ku 102 ariko hari na gahunda yo kuvanamo izigaragara ko zishaje.
