Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA kiraremera abacuruzi bo mu karere ka Rubavu, bagizweho ingaruka n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ariko nyuma y’iruka ryacyo hakurikiyeho imitingito myinshi, yangije bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu.
Umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin yabwiye RBA ko abacuruzi batanu ari bo bahabwa ubufasha bwo kuzahura ubucuruzi bwabo, bwagizweho ingaruka n’imitingito.
RRA yatangaje ko buri mucuruzi muri aba ahabwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri rusange yavuze ko aba bacuruzi bartoranyijwe hashingiwe ku bukana bw’ingaruka z’imitingito, zirimo kuba inzu zabo cyangwa se ibicuruzwa byabo byarangiritse.
Mu bindi byagendeweho mu gutoranya abo bacuruzi ngo baremerwe na RRA, harimo kuba bari basanzwe bitwara neza mu gutanga imisoro n’amahoro kandi batarangwa na magendu.
