Kuva mu mwaka ushize Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyize ahagaragara itangazo risaba abantu bafite ibinyabiziga bitabanditseho guhinduranya n’abo baguze buri kinyabiziga kikandikwa k’ugitunze, ariko uburyo byanyuragamo mbere byaje kugaragara ko bukomereye abantu benshi bituma iki kigo kibyoroshya kugira ngo bitabangamira Abanyarwanda.
Nk’uko bisobanurwa na Gayawira Patrick, Umuyobozi ushinzwe abasora bato n’abaciriritse muri RRA, itangazo rya mbere rivuga kuri iyi gahunda ryasohotse mu Gushyingo 2018, ryasabaga abafite ibinyabiziga bitabanditseho kubyiyandikishaho binyuze mu ihererekanya ryabyo n’abo baguze, mu gihe uwagurishije atabonetse uwaguze agatanga ikirego mu rukiko kugira ngo abe ari rwo rutanga uburenganzira bw’uko yandikwaho ikinyabiziga.
Ati “Mbere dusohora itangazo ryo guhererekanya ibinyabiziga hagati y’uwaguze n’uwagurishije, twasabaga ko buri muntu yandikwaho ikinyabiziga ke, ariko ubuze uwo baguze na we agasabwa kujya gutanga igarama mu rukiko kugira ngo abe ari rwo rwemeza ko yandikwaho icyo kinyabiziga.”
Gayawira avuga ko nyuma byaje gutekerezwaho, basanga kohereza uwabuza uwo baguze mu rukiko biruhije, basaba ababuze abo baguze kugana Ibiro by’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro kugira ngo biyandikishe, bityo nyuma y’ibyumweru bibiri abo bantu bataraboneka habeho kwandika ikinyabiziga ku gifite ugitunze, ngo bityo wa wundi naboneka akagaragaza ko yibwe ikinyabiziga ngo abe ari we ugana inkiko.
Ati “Mu by’ukuri twaje gusanga kubwira abantu ngo bajya gutanga igarama mu rukiko ari ukubagora, none ubu tworoheje ibintu twasabye ababuze abo baguze ibinyabiziga kugana ibiro by’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro bibegereye kwiyandikisha no kugaragaza ko babuze abo baguze ibinyabiziga, nyuma y’ibyumweru bibiri tuzashyira hanze urutonde rw’abo bantu na nomero z’ibiranga ibinyabiziga, nibakomeza kubura tuzasaba utunze icyo kinyabiziga kuza tukakimwandikaho.”
Gayawira avuga ko ubwo buryo bworohereje Abanyarwanda kwiyandikaho ibinyabiziga baguze, bityo iki gikorwa kikazakorwa nta ruhande na rumwe rubangamiwe.
Avuga ko uburyo bw’inkiko basanze bwari kuzafata igihe kinini ku bw’inzira binyuramo, bityo bikaba byari gutuma Abanyarwanda bakomeza gusiragira mu nkiko, ngo ariko ubu bizaba byoroshye.
Uyu muyobozi avuga ko gahunda yashyizweho n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro ari uko umuntu uguze ikinyabiziga azajya ahabwa nomero zikiranga (Plaque) nshya zimwanditseho aho gukomezanya na ya pulaki yasanganye ikinyabiziga, bityo iyari isanzwe kuri icyo kinyabiziga ikaguma mu maboko y’uwagurishije ikinyabiziga, uwaguze agahabwa inshya.
Abaturage bari bafite iki kibazo ubu barishimye ku bwo koroherezwa kwandikwaho ibinyabiziga baguze, kuko ngo uburyo bwa mbere bwari bwarashyizweho n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro bwari buruhije benshi kandi bifata igihe kinini butaretse n’amafaranga uwaguze atigeze ateganya.
Mpakaniye Albert ni umwe mu baguze ibinyabiziga ariko akaba yarabuze uwo bakiguze ngo bahinduranye, avuga ko byari bigoye guhinduranya ikinyabiziga kuko kubura uwo mwakiguze byasabaga uwakiguze kugana urukiko agatanga igarama, akaburana akabona kucyandikwaho byemejwe n’urukiko.
Ati “Gushyiraho uburyo bushya bwo kwiyandikisha kuri twe twabuze abo twaguze bakazashakishwa babura tukandikwaho ibinyabiziga byacu ni uburyo bwiza, basa nk’abadutuye umutwaro mu by’ukuri kuko kugana inkiko bitoroshye.”
Avuga ko kandi uburyo RRA yateganyije bw’uko uguze ikinyabiziga wese azajya agishakira pulaki ye aho kugumana iyo yakiguranye, ngo ni bwiza kuko bizatuma abaguze bahita bahinduza ako kanya ikibazo kigakemuka.
Kankundiye Amina na we ni undi muturage waguze ikinyabiziga akabura uwo bakiguze ngo bagihinduze, ashimira cyane Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro kuko cyorohereje abahuye n’ibibazo byo guhinduza, akaba asanga ubu buryo buzafasha benshi kwandikwaho ibinyabiziga baguze.
