Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, cyavuze ko ubuziranenge bw’ibikomoka kuri peteroli byinjizwa mu Rwanda biba bibwujuje, kuko bipimwa hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga.
Ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli kuri ubu ni bimwe mu biza ku isonga mu kohereza imyuka yangiza ikirere, ku buryo hagenda hashakishwa uko habaho gukoresha izindi ngufu.
Bamwe mu baturage bafata iyi myotsi nk’ikintu gisanzwe, kubera kutamenya ingaruka yagira ku buzima mu gihe bayihumetse.
Mu Rwanda buri kwezi hinjira litiro zisaga miliyoni 40 za mazutu na lisansi biba byatumijwe hanze yarwo, n’ubwo ibikomoka kuri peteroli bigenda bishakirwa ibyo kubisumbira, ababitumiza bakanabicuruza bemeza ko ibiza mu Rwanda biba bifite ubuziranenge buri ku rwego rusumba ibyinjira muri byinshi mu bihugu byo muri Afurika.
Dr Akumuntu Joseph uyobora ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga, agira ati “Ntabwo amavuta ashobora kwinjizwa mu bigega atabanje gupimwa kugira ngo barebe ko yujuje ubwo buziranenge busabwa kuko ibyo tubikora mu rwego rwo kugira ngo hakomeze kubaho gukurikiranira hafi ibyo duha abakiriya bacu, no kugira ngo twirinde ko hari ikibazo cyabaho bashyira amavuta mu modoka cyangwa imashini ugasanga byishe moteri y’umukiriya, ni byo twitwararika kugira ngo hatagira ikibazo na kimwe cyabaho.”
Muri laboratwari ya RSB ni ho hari ibikoresho byifashishwa mu gupima ubutare buri muri mazutu na lisansi bishobora guhumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi avuga ko mazutu na lisansi bitumizwa mu gihugu bigenzurwa cyane mbere yo kugezwa ku isoko, kandi bakabikora bagendeye ku bipimo byemejwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.
Agira ati “Icyo twihaye kugeraho ku rwego rw’u Rwanda ni ukugera kuri euro 4 kuko ni ikigero cya technologie imodoka ziri mu gihugu zakagombye kuba zikoresha ndetse iyo technologie ya moteri ikoreshwa n’ibinyabiziga igomba kujyana na lisansi cyangwa mazutu binywa, ibyo byose turabihuza kugira ngo tumenye ko lisansi yinjira mu gihugu cyangwa se mazutu yinjira byujuje ubuziranenge ndetse binajyanye n’iyo ntego igihugu kiba cyarihaye.”
Ku isi abantu bakabakaba Miliyoni 5 ni bo bahitanwa n’indwara baterwa n’ihumana ry’ikirere.
Ihindagurika ry’ikirere ni ikibazo cyashyizwe muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma ya 2017-2024 ndetse no ku rwego rw’isi ihindagurika ry’ikirere akaba ari intego ya 13 kuri 17 isi yihaye mu ntego z’iterambere rirambye SDG’s.
Bimwe mu bihumanya ikirere mu Rwanda birimo ibinyabiziga, inganda, ibikorwa by’ubwubatsi nk’imihanda, amafumbire mvaruganda, imyuka iva mu bishingwe n’ibindi.
