RSB yamuritse amabwiriza y’ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyamuritse amabwiriza nyarwanda y’ubuziranenge 2455 amaze gushyirwaho, akaba ari mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa RSB avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho abarirwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi harimo ubwubatsi n’ubumenyi mu myubakire no gutunganya imijyi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubuhinzi b’ubworozi, ibiribwa n’ibinyobwa, imiti, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Yagize ati “Aya mabwiriza ariko agera kuri 293 yashyizweho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 ari mu ngeri z’ubwubatsi, gutunganya ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’ibindi bikoresho mu kurimbishas umubiri, imiti serivisi n’ibindi.”

Murenzi avuga ko mu kumenyekanisha aya mabwiriza, RSB yibanze ku mbuto y’imyumbati, aho yashyizweho hagamijwe gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’uburwayi bwibasiye igihingwa cy’imyumbati mu gihugu, amabwiriza arebana n’imiti ifasha kurwanya umubu utera marariya ndetse n’ibwiriza rigamije gucunga neza impano n’inguzanyo zihabwa bihugu, ibigo ccyangwa amakoperative.

Ati “Twishimiye intambwe ifatika imaze guterwa mu guteza imbere urwego rw’ubuziranenge mu gihugu. Gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge 2455 ni akazi katari koroshye ariko karashobotse kubera umuhate n’ubufatanye dushima hagati y’inzego za Leta, iz’abikorera n’abafatanyabikirwa ndetse n’impuguke.”

Avuga ko aya mabwiriza y’ubuziranenge azafasha mu iterambere ry’igihugu, kunoza serivisi no korohereza ishoramari .
Ati “Ni inkingi ikomeye yo kubakiraho iterambere ry’ubwiza, umwimerere n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibashe gupiganwa ku masoko.”

Nsanzabaganwa Emile, Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rukora ifu y’imyumbati yishimira ko harimo gushakwa imbuto y’imyumbati izajya iba yasuzumiwe ubusiranenge igahabwa abaturage, bikazafasha kujya babona imyumbati ifite intungamubiri aho guhabwa iyuzuye amazi bitewe n’imbuto mbi.

Yagize ati “Twishimiye ko RSB ku bufatanye na RAB bamaze kubonera abahinzi imbuto y’imyumbati yujuje ubuziranenge, bizadufasha kubona imyumbati yujuje ubuziranenge, bityo gutoranya imyumbati myiza ntibizajya bitugora.”

Hamuritswe kandi amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’imiti ifasha kurwanya umubu utera mararia ( Mosquito Repellents Standards) ku bufatanye bwa Sopyrwa na Minisiteri y’ubuzima, bigizwemo uruhare na RSB.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top