Mu Mudugudu wa Marumba wo mu Murenge wa Busasamana niho ku rwego rw’Akarere ka Rubavu hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo hazirikanwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata1994 cyatangijwe n’urugendo rugana kuri Paruwasi hanashyirwa indabo ahari ibyobo byajugunywemo imibiri
Abitabiriye uyu muhango basobanuriwe amateka ya Jenoside muri aka gace, ndetse bunamira inzirakarengane zisaga 1,500 ziciwe mu ngoro ya Paruwasi ya Busasamana.
Mu biganiro byahatangiwe hagarutswe ku buryo bamwe mu bavuka muri aka gace barimo Bikindi Simon umuhanzi waranzwe n’imvugo zimakaza kwanga Abatutsi ndetse na Twagirayezu uherutse gukurwa muri Danmark agashyikirizwa u Rwanda kubera ibyaha akurikiranweho yagize muri Jenoside.
Mu butumwa bwatanzwe hibanzwe ku kwereka abahatuye amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda ibatoza kubana neza no gukangukira gukora ibikorwa bibateza imbere kandi bimakaje ubumwe n’ubwiyunge.
