Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye igize uturerere twa Rulindo na Gicumbi bavuga ko Agapfukamunwa usibye kwirinda icyorezo cya COVID-19 hari n’ibindi byinshi kabarinze, bityo bakaba basaba ko kakomeza kwambarwa na nyuma y’iki cyorezo.
Aba baturage bahuriza ku kuba Agapfukamunwa hari indwara nyinshyi z’ubuhumekero ndetse n’impumuro mbi zo mu kanwa kabarinze ku bantu bamwe na bamwe bajyaga bahura nabo cyangwa ababagana mu mirimo itandukanye ya buri munsi.
Rudasingwa Jean Paul umwe mu baganiriye na Menyanibi.rw mu kagari ka Rwiri, Umurenge wa Cyungo, mu karere ka Rulindo, avuga ko kwambara agapfukamunwa abifata nk’ikintu cy’ingezi cyane mu buzima bwe kuko ngo usibye kwirinda Coronavirus hari ibintu byinshi kamurinze.
Ati : “Njyewe kwambara agapfukamunwa mbibonamo Viziyo(vision), kuko ugendanye n’igihe tugezemo hari byinshi katurinze. Reba nkubu hari igihe umuntu atajyaga yiborosa(koza mu kanwa) cyangwa se akaba avuye kunywa itabi cyangwa inzoga, yavuga muri kuganira ukumva urabangamiwe bitewe n’impumuro mbi y’umwuka umuva mu kanwa ke. Ariko iyo yambaye agapfukamunwa uba wumva nta kibazo kuko ya myuka yose ihera mu gapfukamunwa bikakurinda kumwinuba igihe muri kumwe muganira.”
Rudasingwa kandi avuga ko usibye n’ibyo, ngo kabarinze kwandura zimwe mu ndwara z’ubuhumekero nk’ibicurane n’izindi bityo ngo akaba asaba ko kazakomeza kwambarwa na nyuma y’iki cyorezo mu rwego rwo gukomeza kwirinda n’izindi ndwara.
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Mukandungutse Siliveriya wo mu mudugudu wa Mpinga, akagari ka Miyove, Umurenge wa Miyove, mu karere ka Gicumbi, uvuga ko kwambara agapfukamunwa ari ukwirinda ubwawe no kurinda abandi.
Ati : “Kwambara agapfukamunwa ni ukwirinda ukarinda umuryango wawe ndetse no kurinda abandi muri rusange. Buri muntu wese yari akwiye kubifata nk’inshingano ze mu rwego rwo kwirinda gukumira iki cyorezo n’izindi ndwara muri rusange cyane cyane nk’izandurira mu myanya y’ubuhumekero.”
Aba baturage banenga abatambara udupfukamunwa cyangwa abatwambara aruko bagiye ku isoko gusa cyangwa babonye abayobozi, kuko ngo aribo bagakeneye cyane mu rwego rwo kwirinda kurusha gukenerwa n’umuyobozi mu kubibutsa kutwambara.
Mwanafunzi Deogratias Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove ashimira abamenye ibyiza by’agapfukamunwa, ariko akananenga abigira ba ntibindeba mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo guhangana Covid-19 arimo no kwambara agapfukamuna.
Mwanafunzi Deogratias Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove
Avuga ko kubatarabyumva, ubukangurambaga bugikomeje ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake n’inzego zibanze hagamijwe kubafasha mu myumvire cyane ko ngo kwigisha ari uguhozaho.
Kubyo kuba agapfukamunwa kakomeza kwambarwa na nyuma y’iki cyorezo, uyu muyobozi avuga ko inzego bireba zizicara zikareba igikwiye gukorwa cyane ko buri ndwara igira uburyo bwo kuyirinda, gusa asaba abaturage gukomeza kurangwa n’isuku mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Uyu muyobozi kandi asaba abaturage b’umurenge wa Miyove n’Abanyarwanda bose muri rusange kumva ko agapfukamunwa atari umwambaro w’umurimbo ahubwo ari ubwirinzi, anasaba buri munyarwanda wese kuba ijisho rya mugenzi we mu guhwiturana hagamijwe gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19.
