Mu gihe hari bamwe mu bagenzi bijujutaga bavuga ko gutega imodoka mu Mujyi wa Kigali birimo ibibazo byo kuzibona batinze ku mirongo ndetse bagatekereza ko zishobora kubura burundu kubera ikibazo cya Coronavirus (COVID-19), Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, rurahumuriza abatega imodoka ko bashyira umutima hamwe batazigera babura imodoka.
Semana Angelbert atuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugenda mu Mujyi wa Kigali bigoranye kuko imodoka zitwara abagenzi ziboneka zitinze. Agira ati “Kubona imodoka mu Mujyi wa Kigali ziratinda ariko birumvikana kubera ko abantu ari bake cyane ugereranyije n’abasanzwe bagenda. Dufite impungenge ko zishobora no kubura burundu kuko nta bantu benshi bajya ku kazi ndetse no kujya ku isoko ni mbarwa”. Akomeza asaba ko hashakwa igikorwa imodoka zakongerwa kuko hari abagenzi bamwe baba bihuta.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Anthony Kulamba, yatangiye abwira Abanyarwanda ko buri wese adategereje ko yibutswa kugira isuku agomba gushyira imbere gukaraba no kwirinda umwanda.
Yagize ati “Mbere ya byose abantu bose bitabaye ngombwa ko bibutswa bagire isuku bakaraba intoki, bicare mu modoka bahanye umwanya, aho bategeye mu mirongo birinde kwegerana bahane umwanya kandi buri wese yibutse mugenzi we”.
Ku kibazo cy’abagenzi babona imodoka mu Mujyi wa Kigali ari nke bagatinda ku mirongo Kulamba yabamaze impungenge, abizeza ko nta kibazo kizabaho kandi ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ikaganira n’abashoramari bafite imodoka zitwara abagenzi kugira ngo hatazagira ikibazo na kimwe kibaho.
Yagize ati “Ni byo koko ba nyiri imodoka nini (Bus) zitwara abantu muri iki gihe batwara abantu bicaye gusa ugasanga batwaye abantu bake kuko ubusanzwe abagenzi benshi bagendaga bahagaze. Birumvikana ko amafaranga yinjira aba make kuko ingano ya lisansi ikoreshwa ari imwe ndetse n’ibindi bisohoka ari bimwe. Si mu gutwara abantu gusa ahubwo ni mu nzego z’ubukungu zose kandi Leta y’u Rwanda irakora ibishoboka ikaganira n’abarebwa n’ibyo bibazo bakabiganiraho kugira ngo haboneke igisubizo kandi ibisubizo biraboneka”.
Kulamba akomeza avuga ko hari abari batangiye guhagarika amabisi ariko ko bumvikanye ko ubuzima mu Mujyi wa Kigali butagomba guhagarara ndetse no mu gihugu hose, abagenzi bakomeza kugenda bisanzwe kandi imirimo igakorwa. Bemeranyijwe ko bagiye kwifashisha bisi ntoya (Coasters) zisanzwe zikora mu mugi nk’izitwara abanyeshuri, kuri ubu bari mu biruhuko ndetse n’izindi ziba zihagaze zitwara abagenzi ari uko zikodeshejwe. Ikindi ni uko bisi nini nazo zitahagarara burundu ahubwo zakomeza gukora mu gihe abakozi bajya ku kazi cyangwa bataha ndetse no mu gihe bigaragaye ko hari ahantu hari abantu benshi zakwitabazwa. Iyi gahunda ikaba igomba gukorwa mu Gihugu cyose.
Kulamba ashimangira ko gutwara abantu n’ibintu bitahagarara, agira ati “Nta bwo Leta yaba yarabashije gutwara abanyeshuri bo mu gihugu cyose mu gihe gito ngo inanirwe abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali. Turizeza Abanyarwanda ko nta kibazo bazagira. Turakomeza kuganira n’inzego zinyuranye, abashoramari ku buryo higwa uburyo hatabaho ibihombo nk’uko byagaragaye ku ruhande rwa Banki Nkuru y’Igihugu yasabiye abantu gukoresha ikoranabuhanga ryo kohererezanya amafaranga ku buntu ndetse no kuzafasha abashoramari batse inguzanyo kuri ubu batarimo gukora kandi bungurwa n’uko inganda zabo zakoze”. Akomeza avuga ko n’iyo havuka ikibazo gitunguranye hateganywa ubundi buryo bwahita bukoreshwa.
Ku ruhande rwa kampani zitwara abantu n’ibintu, Imvaho Nshya yavuganye na Muneza Nilla uyobora Royal Express, Kampani itwara abantu mu Mujyi wa Kigali, ayitangariza koko ko bahuye n’ikibazo kandi batari barateguye, asaba abagenzi kwihanganira impinduka bazabona ariko ko badateganya guhagarara kandi ko bakomeje ibiganiro na Leta.
Yagize ati “Igihombo ku modoka zacu ni ngombwa kuko zari zisanzwe zitwara abantu nibura 70 none ziratwara abantu 30. Mazutu imodoka ikoresha ndetse n’ibindi bisohoka ni bimwe nk’uko watwara abantu 70 kandi utwaye 30. Dukomeje ibiganiro kugira ngo harebwe icyakorwa ku buryo tutaguma mu gihombo ariko serivise zigakomeza gutangwa”.
Akomeza asaba abagenzi kwihanganira kuba batinda iminota ikiyongera batateganyaga guhagarara ku muhanda, avuga ko bagura imodoka nini batateganyaga ko indwara ya Coronavirus izabaho. Yasobanuye ko imodoka ishobora gutinda nk’iminota nibura 20 kuko usanga iba itwara abantu bake mu muhanda kubera ko ahantu henshi imirimo idakorwa nk’uko byari bisanzwe ndetse n’abajya ku masoko bakaba ari bake cyane”.
