Abaturage bo mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakabuye, Akagari ka Nyabitare baratabaza nyuma yo kwizezwa ingurane y’amafaranga y’ibyabo byangiritse, imyaka ikaba ibaye itatu amaso yaraheze mu kirere.
Aba baturage bavuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG cyangije ibikorwa remezo byabo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi Bweyeye-Butare-Nyakabuye bakemererwa ingurane, ariko imyaka itatu ikaba ishize basiragizwa.
Bavuga ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zabirengagije, bakaba basaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubakiza aka karengane kuko ngo ariwe bizeye.
Munyangeyo Alphonse umwe muri aba baturage avuga ko yangiririjwe ishyamba akaba atarabona ingurane.
Ati : “Imyaka itatu irashize dusiragizwa n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izindi nzego zitandukanye twagiye tugezaho ikibazo cyacu. Kugeza ubu dusigaye twicara tukibaza niba amafaranga yacu tuzayabona cyangwa niba byararangiye. Gusa bishoboka rwose Umubyeyi wacu Paul Kagame yadutabara kuko abandi baturangaranye kandi turakomerewe.”
Aba baturage bavuga ko bafashe inguzanyo mu ma banki bizeye ingurane y’imitungo yabo, ariko ngo barategereje baraheba, none banki n’ibigo by’imari bafashemo inguzanyo bigiye guteza cyamunara imitungo yabo kandi bari bafite ubwishyu.
Cyiza Francis Umuyobozi w’ikigo cy’ingufu ishami rya Rusizi avuga ko ibibareba byose kuri iki kibazo babirangije nka REG, ko ibisigaye byabazwa akarere niba bakeneye kumenya aho dosiye yabo igeze.
Kayumba Ephrem Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi abajijwe iby’iki kibazo, yabwiye Menyanibi.rw ko nk’akarere icyabo kwari ugufasha REG gukora neza urutonde rw’abazahabwa ingurane, ibindi ari ugutegereza.
Kayumba Ephrem Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi
Ati : “Lisiti z’abazahabwa ingurane zaranonosowe neza zoherezwa ku cyicaro cya REG i Kigali kandi baraduha icyizere ko abaturage bazabona amafaranga yabo y’ingurane vuba aha.”
Si ubwa mbere iki kibazo cyumvikanye mu itangazamakuru, kuko no mu mwaka ushize ubwo Radiyo Rwanda yasuraga abaturage ba Gikundamvura na Nyakabuye muri gahunda yiswe “Radiyo yawe hafi yawe“, aba baturage nabwo bagarutse kuri iki kibazo maze Kayumba Ephrem umuyobozi w’Akarere ka Rusizi agasubiza ko bagiye kugikemura vuba.
Muri uyu mwaka kandi tariki ya 14 Mutarama 2020, ubwo Intumwa za Rubanda zasuraga Umurenge wa Nyakabuye mu kureba ibyagezweho mu karere ka Rusizi, iki kibazo cyagarutsweho n’Abaturage maze Hon. Francis ababwira ko bagiye kugikurikirana hamwe n’inzego bireba.
Mu nama y’Umushyikirano iheruka, Perezida Paul Kagame yasabye inzego bireba kuvugutira umuti ikibazo cyo gusiragiza abaturage mu guhabwa ingurane y’ibyabo byangijwe, iki kibazo kikaba amateka.
