Ni Muntu Ki

Rwakazina Marie Chantal ni muntu ki?

Rwakazina Marie Chantal yavutse 1973, arubatse, afite abana babiri. Yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe n’uwamutanzeho umukandida, biganye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Arangije muri Kaminuza y’u Rwanda yarahigishije mu 2000-2008, nyuma ngo asanga akeneye gukora mu nzego z’ibanze. Nibwo nyuma y’imyaka itatu yagizwe umuyobozi wungirije wa Ralga guhera mu 2010-2013.

Icyo gihe ngo yasanze bimwe mu nkunga n’imfashanyo bidasubiza neza ubushake n’iterambere ry’igihugu, asaba kujya mu Muryango w’Abibumbye ngo atange umusanzu, kuko yize ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu ari naho yakoze guhera mu 2013 kugeza ubu. Ngo bitewe n’ubumenyi yari afite, basanze bidahagije bamugira “umuhuzabikorwa w’inkunga zose z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa bya leta.”

Uyu mugore yavuze ko yanagize uruhare mu gutegura gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, cyane cyane mu cyiciro cy’ubukungu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 9 =


To Top