Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Chantal yihanangirije abanduza ibishanga babyoherezamo imyanda kuko usanga bongera bagahura na ya myanda boherejemo mu mazi bavoma.
Ubwo Umujyi wa Kigali watangizaga gahunda yo gusura ibishanga ku bufatanye n’Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), byagaragaye ko hari abantu bohereza imyanda mu bishanga bikabyanduza. Ni mu gihe abaturage bahurirayo na yo mu gihe bajya kuvoma amazi.
Rwakazina Chantal yagize ati “Ntibikwiye ko abantu banduza ibishanga babyoherezamo imyanda, ya myanda boherejemo mu kanya bahura na yo bajya kuvoma amazi. Ni ngombwa rero ko abantu bubaha ibishanga, bakabirengera kandi bakabirinda imyanda”.
Ibyo kwanduza ibishanga byagaragaye muri bimwe mu bice byasuwe aho wasangaga hari ibyoherezwamo imyanda y’imodoka zihaparika, izihakorerwa n’ibindi ndetse n’amazi mabi aturuka mu ngo.
Rwakazina yakomeje avuga ko kurinda ibishanga atari ukubuza abantu kubyubakamo gusa, ko ahubwo ari no kubirinda imyanda ituruka mu ngo, mu magaraje n’ahandi, kuko iyo myanda n’ubundi usanga igira ingaruka ku baturage bahavoma amazi.
Abaturage baturiye ibishanga na bo bemeza ko kohereza imyanda mu bishanga bibangamira imibereho yabo kuko hari ubwo bakenerayo amazi mu gihe ahandi yabuze ndetse ko hari n’abatayagira bakavoma amazi y’ibishanga.
Umwe mu baturage batuye mu Kagali ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru yavuze ko hari ubwo amazi abura bagashoka ibishanga, ngo iyo rero harimo imyanda bigaragarira ku buryo amazi asa, kandi iyo bayavomye ngo abagiraho ingaruka, akaba ashobora kubatera indwara zituruka ku mwanda.
Avuga kandi ko bahinga mu bishanga, ngo iyo byoherezwamo imyanda nabwo bahura nayo mu gihe barimo guhinga, aho usanga ibimene by’amacupa bibajomba, imyanda yo mu misarani ikabageraho n’imyanda ituruka mu bikoni, bakaba bashobora guhura n’uburwayi.
Ubuyobozi bwa REMA na bwo ntibusiba gushishikariza abaturage kurengera ibishanga, babirinda ibikorwa bibyangiza n’umwanda uturuka mu ngo, mu magaraji, mu bikoni bya za resitora n’ahandi.
