Rwamagana : Abagore barashima Abagabo babo uruhare bagira muri gahunda yo kuboneza urubyaro

Bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Munyaga na Rubona  mu karere ka Rwamagana, barashima uruhare abagabo babo bagira mu kubakangurira gahunda yo kuboneza urubyaro, nka kimwe mu bifasha umuryango kubana mu mahoro n’ubwumvikane.

Ibi ni ibigarukwaho na bamwe mu bagore bo muri iyi mirenge baganiye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Ntaneza Clementine umubyeyi y’imyaka 45, utuye mu mudugudu wa Nkungu, akagari ka Nyagakombe, Umurenge wa Munyaga , ashimira byimazeyo umugabo we watumye baboneza urubyaro, ubu ngo bakaba babanye neza, akanahamya  ko byanamuhaye umutuzo muri we.

Ntaneza Clementine uvuga ko umugabo we yamufashije kuboneza urubyaro

Ati : “Nafashe umwanzuro wo kuringaniza urubyaro ku bana batandatu mbifashijwemo n’umugabo wanjye kuko ariwe wangiriye inama akanamperekeza ku kigo Nderabuzima kureba muganga ngo abimfashemo. Umutware wanjye rwose ndamushimira cyane yaramfashije.ˮ

Ntaneza ahamya ko kubyara abana benshi nta shema ririmo kuko ngo ubabyara babura imibereho kubera ubushobozi buke bakavamo ibirara cyangwa abajura bityo n’ubwumvikane mu muryango bukabura.

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Kayitesi Viviane w’imyaka 40, utuye mu kagari ka Mabare, umurenge wa Rubona, uvuga ko abifashijwemo n’umugabo we aboneza urubyaro bikamurinda kubyara inda zitateguwe.

Aganira na Menyanibi.rw yagize ati : “Dore nk’ubu uyu mwana mpetse uwo akurikira afite imyaka umunani. Ni uwa kabiri, dusigaje kubyara undi umwe tukarekera aho. Turaboneza rwose n’amatariki yagera Umutware wanjye akanyibutsa ko ngomba gusubira kwa muganga kongeresha igihe, turaboneza kandi bikagenda neza nta kibazo kuko umugabo wanjye nawe aba yabimfashijemo.ˮ

Gahongayire Marie Chantal Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Rubona ashimira abagabo umurava bagira mu kwakira no kumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro, bityo bagafasha abagore babo mu kuyitabira.

Ati : “Ubarijoro ni uwariraye nkuko namwe mubizi, nitwe dutwita biratuvuna nk’abadamu, ibise nabyo bikaba ubundi buribwe. Kuboneza urubyaro rero umugore abyumva vuba kurenza umugabo, ariko nyine na motivasiyo(motivation) y’umugabo iba ikenewe ari nayo mpamvu abagabo  bamaze kumva neza iyo gahunda bakanabifashamo abagore babo ari abo gushimirwa. Icyo dusaba abagore ni ukumenya uburyo babiganirizaho abagabo babo kuko burya umugabo wabimusobanuriye neza rwose arabyumva.ˮ

Gahongayire Marie Chantal Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rubona

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ahanini usanga iyi gahunda abagabo bayumva neza kuko ngo hari n’abaherekeza abagore babo mu kwaka iyo serivisi.

Ati : “Nubwo nta byera ngo de, ariko mu myaka irenze itanu maze nyobora iki kigo, nta mugabo ndabona wanze kumva iyi gahunda yaba abo twakira hano ku kigo Nderabuzima cyangwa mu bukangurambaga tugenda dukora hirya no hino, cyane ko hari n’abagabo bizanira abagore babo hano basaba ubufasha kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.ˮ

Gahongayire kandi asaba abanyarwanda muri rusange kumva ko gahunda yo kuboneza urubyaro ireba buri wese kuko ngo iyo umuryango uboneje urubyaro byongera ibyishimo n’iterambere mu rugo.

Akarere ka Rwamagana kageze ku gipimo cya 62.5% muri gahunda yo kuboneza urubyaro, gahunda ngo ikaba ari ugukomeza ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kuzamura imyumvire no kugera ku iterambere igihugu cyifuza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 24 =


IZASOMWE CYANE

To Top