Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (RWAMREC) usanga u Rwanda hari aho ruheze mu gushimangira ko iryo hame rigenda rigerwaho, ariko itangazamakuru rikaba rikwiye gukomeza gushyiraho akaryo.
Byatangarijwe mu biganiro RWAMREC yagiranye n’abahagarariye ibitangazamakuru kuri kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019, aho umuyobozi wa RWAMREC Rutayisire Fidele, yavuze ko itangazamakuru by’umwihariko rifite ubufasha bwo guhindura, kurema indangagaciro za sosiyete Nyarwanda.
Avuga ko itangazamakuru rifatanyije n’imiryango iharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse na Leta, rigomba gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa uburinganire icyo ari cyo kandi bakabyumva kimwe bakabyubahiriza.
Umukozi wa RWAMREC, Ngayaboshya Silas, asobanura ko uburinganire ari isura, icyubahiro, agaciro, imirimo, imyifatire n’imyambarire, bikaba uburenganzira bigenerwa umuntu kuko ari igitsina runaka bitewe n’uko umuco w’aho hantu ubyemera.
Ati: “Hari intambwe nziza u Rwanda rwateye mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. U Rwanda ubu ni igihugu cya 4 ku Isi mu guteza imbere uburinganire rukanaba urwa mbere muri Afurika.”
Agaragaza ko habaho ubusumbane bitewe n’uko sosiyete ifata abagore n’abagabo bigatuma uburenganzira bw’abayigize bujya hejuru. Ngayaboshya avuga ko hari ibihugu bimwe usanga bikiri inyuma aho imishahara ku bagore n’abagabo usanga irimo ubusumbane nyamara bakora ibintu bimwe ariko mu Rwanda utabihasanga. Asaba abahagarariye ibitangazamakuru kongera imbaraga no kugaragaza uruhare rwabo mu gutangaza inkuru zivuga ku buringanire.
Abayobozi b’ibitangazamakuru n’abandi babihagarariye bagaragaje ko hakiri ibisika bikibangamira uburinganire ariko bigenda bikurwaho. Muri rusange bagaragaje ko hari abamaze kubigeraho (abagabo) n’abandi bagikeneye gufatwa akaboko (abagore) ngo bagendane kandi bagere aho bagenzi babo bageze.
Ni muri urwo rwego abahagarariye ibyo bitangazamakuru biyemeje gushyiraho imbaraga mu kongera umubare w’inkuru zisohoka zivuga ku buringanire ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi zikoze kinyamwuga.
Nibakwe Edith ati “Ni ngombwa ko natwe dufashwa kubanza kubyumva kugira ngo tutabusanya n’izindi nzego ariko twiteguye gufasha abanyamakuru dushinzwe kugorora no gutunganya inkuru zabo.”
Ingabire Grace na we ashimangira ko uburinganire bukwiye no kwigaragariza mu kazi gakorwa kandi bikareberwa no mu itangazamakuru.
Gusa abanyamakuru na bo bemera ko uburinganire ari urugendo rurimo gukorwa bikagaragarira mu ishyirwaho rya 30% ryahariwe abagore mu myanya ifata ibyemezo ndetse no ku manota abakobwa bafatirwaho mu manota y’ibizamini bya Leta.
Muri ibyo biganiro by’iminsi 2 hashimangiwe ko uburinganire n’uburenganzira ari byo byonyine byaha amahirwe angana ku bantu bose.
