Amakuru

Rwanda : Abamaze kwandura Covid-19 bageze kuri 70

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi bantu 10 banduye COVID-19 iterwa na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura iyi ndwara ugera kuri 70.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, igaragaza ko mu basanganywe ubwandu bushya bw’iyi Virusi, barimo abaturutse hanze y’igihugu biganjemo abavuye i Dubai.

Aba barwayi bose, ngo bakigera mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi.

Muri abo, harimo batandatu baje baturutse Dubai, babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo, umwe waje aturutse muri Nigeria ndetse n’undi umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Nubwo bikomeje kugaragara ko umubare munini w’abanduye iyi ndwara ari abagiye bakora ingendo zitandukanye ziva mu mahanga, Minisiteri y’Ubuzima ntihwema gukangurira Abanyarwanda kuguma mu ngo zabo banibanda ku kugira isuku cyane cyane bakaraba intoki no kwirinda guhanahana ibiganza.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko abarwayi bagaragayeho iyi ndwara mu minsi yashize, ubu bameze neza, ndetse no mu minsi mike hari abazasezererwa bagasubira mu ngo zabo gukomeza ubuzima busanzwe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top