Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirusi, amabwiriza yari yarashyizweho agomba gukomeza kubahirizwa kugeza tariki ya 30 Mata 2020.
Muri iyi nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.
Perezida Kagame kandi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.
Iki cyemezo cyo gukomeza ishyirwa mu bikorwa by’aya mabwiriza agamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kije mu gihe Abanyarwanda bari biteze ko habura iminsi mike bagakomeza ibikorwa byabo nkuko byari bisanzwe, nyuma y’uko amabwiriza yari yarashyizweho yari kuzageza tariki ya 19 Mata 2020 saa 23:59.
Dr. Nsanzimana Sabin Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, aherutse gutangaza ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika, kuko byagaragaye ko hari benshi bagendana iyi ndwara kandi nta kimenyetso na kimwe bagaragaza, bikaba byaba intandaro yo kwanduza abandi, ibintu byacaga amarenga ko igihe cyashyizeho muri gahunda ya “Guma mu rugo” gishobora kongerwa.
Yagize ati : “Abenshi twagiye tubabona bitewe n’uko yahuye n’uwari ufite nk’ikimenyetso, ugasanga undi ameze neza, wanabimubwira ntabyumve, bikaba ngombwa ko ubanza kumwereka ibisubizo. Hari abantu benshi rero bagendana iyi virusi batabizi.”
Muri iki gihe imirimo itandukanye n’ingendo byarafunzwe kugira ngo hakumirwe iki icyorezo, binafashe mu gutahura abanduye iyi ndwara.
Perezida Kagame aherutse gusura itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19 rigizwe n’abantu 400, anarishimira akazi gakomeye riri gukora muri iki gihe rititaye ku kuba ubuzima bwaryo bushobora kujya mu kaga.
Perezida Kagame yavuze ko yabonye akazi baba bagomba gukora n’aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abanduye Covid-19, ahamya ko ibimaze kugerwaho bitari gushoboka iyo abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gufunga ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati : “Hari abagize amahirwe make bararwara ariko ikibazo kinini kindi cyiyongeraho ni uko abake barwaye n’abandi bagikurikiranwa n’akazi mukora, nta kuntu byajyaga gukorwa igihugu cyose kitahagaze mu buzima bwacyo, ntawe ugenda, abantu bose bagumye mu nzu, ibi byose birumvikana ko ubuzima bw’igihugu buba bwahagaze. Ariko ubwo buzima nubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, bukongera bukaba nk’uko bisanzwe.”
Amakuru aheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, nuko kugeza ubu abamaze kugaragaraho indwara ya Covid-19 ari 143, mu gihe abamaze gukira ari 65.
Iyi Minisiteri kandi isaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku mabwiriza y’isuku no kwifashisha uburyo butandukanye bwashyizweho mu gihe haba hari ugaragaje ibimenyetso birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo no guhumeka bigoranye.
Amabwiriza yose azakomeza kubahirizwa:
- Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
- Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
- Insengero zizakomeza gufunga.
- Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga.Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
- Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
- Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).
- Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.
- Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi.
- Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
- Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
- Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
- Utubari twose tuzakomeza gufunga.
- Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
- Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.
