Rwanda : Ingengo y’Imari ya 2020/2021 yiyongeyeho asaga Miliyari ebyiri

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2020/2021, ari miliyari 3245.7 Frw avuye kuri miliyari 3017.1 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.

Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 228.6Frw ni ukuvuga inyongera ingana na 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, nibwo Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2020/2021 ndetse n’ingamba z’ubukungu z’igihe giciriritse.

Insanganyamatsiko y’iyi ngengo y’imari ni “Ukuzahura ubukungu hagamijwe gusigasira imibereho myiza imirimo, ubucuruzi n’inganda”.

Mu ngengo y’imari hateganyijwe kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na gahunda zigamije guhanga imirimo.

Ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda ku gushyira mu bikorwa ingamba za Leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu bugasubira ku muvuduko bwariho mbere y’icyorezo no gukomeza Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ya 2017-2024 (NST 1).

Hari ukubaka ibikorwa remezo by’ubuzima, ibikoresho n’abakozi benshi kandi bashoboye. Guteza imbere ubuhinzi, kwita ku batishoboye, guhanga imirimo, kubaka ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, gufasha abikorera binyuze mu kigega cyashyizweho.

Guteza imbere Made in Rwanda, guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo bigere kuri bose kandi bifashe mu gutanga serivisi zitandukanye. Kubaka ibyumba by’amashuri mu kugabanya ubucucike n’ingendo, kwigisha neza abarimu n’ibindi.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1962.8Frw, bingana na 60.5% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 492.5Frw bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 783.4Frw bingana na 24.1% by’ingengo y’imari yose.

Yagize ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6% mu ngengo y’imari yose y’umwaka utaha, ibi bikaba bigaragaza aho tugeze muri ya gahunda twihaye yo kwigira”.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,583 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 48.8% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,298.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga y’imishinga y’iterambere ava imbere mu gihugu angana na miliyari 703.4Frw, naho amafaranga y’imishinga y’iterambere aturuka hanze ni miliyari 595.1Frw bingana na 18.3% by’ingengo y’imari yose.

Miliyari 306.5 Frw angana na 9.4% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta. Hari amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera, gushyigikira ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD. Gahunda ya Made in Rwanda yagenewe miliyari 7Frw.

Kugeza amashanyarazi ku baturage byagenewe miliyari 122.7Frw, aho hazubakwa imiyoboro ndetse ingo 118 657 zikagezwaho amashanyarazi binyuze ku muyoboro mugari ndetse n’izindi ibihumbi 50 zizagezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Miliyari 243.3Frw zizakoreshwa mu kwihutisha gutwara abantu binyuze mu kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu n’iyindi, hanagaragazwe imbago z’imihanda ya gari ya moshi.

Dr Ndagijimana yavuze ko muri iyi ngengo y’imari intego nyamukuru ari ukwihutisha izamuka ry’ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw’abikorera, ku bumenyi, n’umutungo kamere by’igihugu. Icyi cyiciro kikaba cyaragenewe ingengo y’imari igera kuri Miliyari 1,802.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 55.5% by’ingengo y’imari yose ya 2020/21.

Guhanga imirimo no guteza imbere kwihangira imirimo byagenewe miliyari 16.2 by’amafaranga y’u Rwanda, aho hazahangwa imirimo igera ku 205,500 binyuze mu mishinga ya Leta, ibikorwa bya Gahunda y’Igihugu yo Guhanga Imirimo (NEP) no mu ishoramari rikorwa n’abikorera.

Gahunda yo gukomeza kwimura no gutanga ingurane y’inganda zimuwe mu cyanya cy’inganda cya Gikondo byagenewe Miliyari 3 Frw. Kuzamura umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi byagenewe Miliyari 122.4 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 2%

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwaka wa 2019 waranzwe n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu, aho umusaruro mbumbe wazamutse 9.4% ugereranyije na 2018. Bikaba byaratewe n’umusaruro w’ubuhinzi, inganda na serivisi.

Muri uyu musaruro mbumbe, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 24% inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi zingana 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.

Yakomeje avuga ko mu 2020 uyu muvuduko wakomwe mu nkokora n’ingaruka za Coronavirus ku Isi yose, byatumye n’ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’Isi kimanuka. Muri uku kwezi Banki y’Isi yerekanye ko GDP y’Isi izagabanuka -5.2%, ibihugu byateye imbere ni -7%, naho munsi y’ubutayu bwa Sahara umusaruro mbumbe uzagabanuka -5%.

Muri rusange, mu 2020 ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 2%, naho mu gihe giciriritse buzamuke kuri 6.3% mu 2021, na 8% mu 2022, aho buzaba bugarutse aho bwari mbere ya Coronavirus.

Mu 2020 ubuhinzi buzazamuka 2.8% kubera ibiza by’imvura, igabanuka ry’amasoko n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, inganda zizazamuka 4%, urwego rwa serivisi ruziyongera kuri 1% kuko rwibasiwe by’umwihariko na coronavirus cyane cyane ubukerarugendo no kwakira inama mpuzamahanga. Izamuka ry’ibiciro ku masoko rizagera kuri 6.9%.

Amafaranga ava mu bukerarugendo yagabanyutse ku kigero cya 35%. Mu 2020 amafaranga y’ibyoherezwa mu mahanga azagabanukaho 19%.Umusaruro ku ngendo zo mu kirere uzagabanukaho 70%, ishoramari ry’abanyamahanga rigabanukeho 62%.

Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 228.6Frw ni ukuvuga inyongera ingana na 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, nibwo Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2020/2021 ndetse n’ingamba z’ubukungu z’igihe giciriritse.

Insanganyamatsiko y’iyi ngengo y’imari ni “Ukuzahura ubukungu hagamijwe gusigasira imibereho myiza imirimo, ubucuruzi n’inganda”.

Mu ngengo y’imari hateganyijwe kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na gahunda zigamije guhanga imirimo.

Ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda ku gushyira mu bikorwa ingamba za Leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu bugasubira ku muvuduko bwariho mbere y’icyorezo no gukomeza Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ya 2017-2024 (NST 1).

Hari ukubaka ibikorwa remezo by’ubuzima, ibikoresho n’abakozi benshi kandi bashoboye. Guteza imbere ubuhinzi, kwita ku batishoboye, guhanga imirimo, kubaka ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, gufasha abikorera binyuze mu kigega cyashyizweho.

Guteza imbere Made in Rwanda, guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo bigere kuri bose kandi bifashe mu gutanga serivisi zitandukanye. Kubaka ibyumba by’amashuri mu kugabanya ubucucike n’ingendo, kwigisha neza abarimu n’ibindi.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1962.8Frw, bingana na 60.5% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 492.5Frw bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 783.4Frw bingana na 24.1% by’ingengo y’imari yose.

Yagize ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6% mu ngengo y’imari yose y’umwaka utaha, ibi bikaba bigaragaza aho tugeze muri ya gahunda twihaye yo kwigira”.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,583 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 48.8% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,298.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga y’imishinga y’iterambere ava imbere mu gihugu angana na miliyari 703.4Frw, naho amafaranga y’imishinga y’iterambere aturuka hanze ni miliyari 595.1Frw bingana na 18.3% by’ingengo y’imari yose.

Miliyari 306.5 Frw angana na 9.4% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta. Hari amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera, gushyigikira ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD. Gahunda ya Made in Rwanda yagenewe miliyari 7Frw.

Kugeza amashanyarazi ku baturage byagenewe miliyari 122.7Frw, aho hazubakwa imiyoboro ndetse ingo 118 657 zikagezwaho amashanyarazi binyuze ku muyoboro mugari ndetse n’izindi ibihumbi 50 zizagezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Miliyari 243.3Frw zizakoreshwa mu kwihutisha gutwara abantu binyuze mu kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu n’iyindi, hanagaragazwe imbago z’imihanda ya gari ya moshi.

Dr. Ndagijimana yavuze ko muri iyi ngengo y’imari intego nyamukuru ari ukwihutisha izamuka ry’ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw’abikorera, ku bumenyi, n’umutungo kamere by’igihugu. Icyi cyiciro kikaba cyaragenewe ingengo y’imari igera kuri Miliyari 1,802.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 55.5% by’ingengo y’imari yose ya 2020/21.

Guhanga imirimo no guteza imbere kwihangira imirimo byagenewe miliyari 16.2 by’amafaranga y’u Rwanda, aho hazahangwa imirimo igera ku 205,500 binyuze mu mishinga ya Leta, ibikorwa bya Gahunda y’Igihugu yo Guhanga Imirimo (NEP) no mu ishoramari rikorwa n’abikorera.

Gahunda yo gukomeza kwimura no gutanga ingurane y’inganda zimuwe mu cyanya cy’inganda cya Gikondo byagenewe Miliyari 3 Frw. Kuzamura umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi byagenewe Miliyari 122.4 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 2%

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwaka wa 2019 waranzwe n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu, aho umusaruro mbumbe wazamutse 9.4% ugereranyije na 2018. Bikaba byaratewe n’umusaruro w’ubuhinzi, inganda na serivisi.

Muri uyu musaruro mbumbe, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 24% inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi zingana 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.

Yakomeje avuga ko mu 2020 uyu muvuduko wakomwe mu nkokora n’ingaruka za Coronavirus ku Isi yose, byatumye n’ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’Isi kimanuka. Muri uku kwezi Banki y’Isi yerekanye ko GDP y’Isi izagabanuka -5.2%, ibihugu byateye imbere ni -7%, naho munsi y’ubutayu bwa Sahara umusaruro mbumbe uzagabanuka -5%.

Muri rusange, mu 2020 ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 2%, naho mu gihe giciriritse buzamuke kuri 6.3% mu 2021, na 8% mu 2022, aho buzaba bugarutse aho bwari mbere ya Coronavirus.

Mu 2020 ubuhinzi buzazamuka 2.8% kubera ibiza by’imvura, igabanuka ry’amasoko n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, inganda zizazamuka 4%, urwego rwa serivisi ruziyongera kuri 1% kuko rwibasiwe by’umwihariko na coronavirus cyane cyane ubukerarugendo no kwakira inama mpuzamahanga. Izamuka ry’ibiciro ku masoko rizagera kuri 6.9%.

Amafaranga ava mu bukerarugendo yagabanyutse ku kigero cya 35%. Mu 2020 amafaranga y’ibyoherezwa mu mahanga azagabanukaho 19%.Umusaruro ku ngendo zo mu kirere uzagabanukaho 70%, ishoramari ry’abanyamahanga rigabanukeho 62%.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 19 =

IZASOMWE CYANE

To Top