Amakuru

RwandAir yagenewe miriyari 145.1 Frw

Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 igiye kongera amafaranga igenera Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere RwandAir, akagera kuri miriyari 145.1 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miriyari 121.8 yagenewe mu 2019-2020.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje izo mpinduka ubwo yagaragarizaga abagize Iteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020.

Yagaragaje ko kongera ingengo y’imari u Rwanda rugenera RwandAir bigamije kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) no kurushaho kwagura ingendo ikorera ahantu hatandukanye ku Isi.

COVID-19 yatumye RwandAir ihagarika ingendo zayo mu bice bitandukanye by’Isi, kimwe n’andi masosiyete akora ingendo zo mu kirere, nyuma yo kugaragara ko ashobora kuba intandaro y’ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo mu bihugu bitandukanye ku buryo bwihuse.

Amahirwe RwandAir yasigaranye yari ayo gukora ubwikorezi bw’imiti no gucyura Abanyarwanda bifuza gutaha mu Rwanda;  hagati  muri Mata 2020 ni bwo yatangiraga gukora ubwikorezi bw’ibicuruzwa by’ibanze byoherezwa mu mahanga n’ibyinjizwa mu gihugu.

Kugeza ubu iyo kompanyi yahinduye ubucuruzi yerekeza imbaraga mu bwikorezi bw’imizigo, muri ibi bihe ingendo zo gutwara abantu zitarasubukurwa.

RwandAir ikomeje gutwara ibicuruzwa, yafunguye n’ingendo zigeza amafi ya Tanzania i Burayi

Minisitiri Dr. Ndagijimana yashimangiye ko urwego rw’ubwikorezi ruri mu zakubiswe cyane na COVID-19, bikaba byitezwe ko .

Mu mwaka ushize urwego rw’ubwikorezi rwazamuye umusaruro ku kigero cya 12% aho ubukorerwa mu kirere bwari bufite uruhare runi. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka uwo musaruro uzagabanyuka munsi ya zero ho 1.9%.

Bityo urwego rw’ubwikorezi muri rusange rwagenewe ingengo y’imari ya miriyari 240.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

MInisiteri y’Imari n’Igenamigambi ishimangira uburyo COVID-19 izatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020, buvuye ku 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Mu muri uwo mwaka  ibyo u Rwanda rwohereza hanze bizagabanukaho 19 %, naho ibyo rutumizayo bigabanukeho 7%. Iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi riziyongera ku gipimo cya 3 %, urwego rw’inganda ruzamuke ku gipimo cya 4 %, urw’ubwubatsi ku gipimo cya 5.4 %, na ho urwego rwa serivisi ruzamukeho 1 %. kubera ingaruka za COVID-19 ku bukerarugendo no kwakira inama.

Umusaruro w’amahoteri na resitora uteganyijwe kugabanuka ku kigero cya -30.7 % .

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top