Safi Madiba yibasiwe n’abafana ba Mwiseneza

Abafana ba Mwiseneza Josiane uri mu bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, bamereye nabi Safi Madiba nyuma y’amagambo aherutse kwandika bigakekwa ko yashakaga kwita uyu mukobwa injiji.

Iki gihiriri cy’abafana ba Mwiseneza cyatangiye inkundura yo kwihanangiriza Safi Madiba, nyuma y’amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ntasobanure neza uwo yabwiraga.

Aya magambo yagiraga ati “Itegeko rya mbere mu 2019; ntuzigere ugira abantu b’ibicucu ibyamamare…”

Yashaririye benshi mu bakunzi ba Mwiseneza bumvaga ko ariwe yashatse kuvuga, bajya ahatangirwa ibitekerezo ku byo yagiye yandika kuri Instagram mu minsi ikurikira ubu butumwa maze batangira kumwibasira.

Kubera aya magambo yanditse yumvikanisha amategeko agiye kugenderaho mu 2019, abafana ba Mwiseneza Josiane bakamejeje bavuga ko yashatse gutuka uyu mukobwa ukunzwe cyane muri iki gihe.

Aba bafana bagiye bagaruka cyane ku bumenyi buke bwa Safi Madiba mu ndimi ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ibyo akora byerekana ikigero cy’ubumenyi, umwe ati ‘mpise mbona mu kizamini cya leta waje muri ‘U’, ashaka kumvikanisha ko Safi yaje mu myanya ya nyuma’.

Hari n’abandi bagiye bibasira umugore w’uyu muhanzi bavuga ko bose ari kimwe, bati’ni injiji yashatse indi, n’ubwo uri gusebya abandi’.

Nk’uwitwa @therealsonny250 ati “Muvandimwe kuki ufitiye josiane ishyari ku buryo wifata ukandika ngo ntimukagire abantu b’injiji ibyamamare, uri umusazi cyangwa ikindi kintu.”

Naho @theo250_iyaka ati “Ahubwo wabuze ubwenge myotso, wacunganye n’urugo rwawe ukareka Imana igakora ibyayo kandi wowe mbona utazubaka ngo rukomere nibiba uzibuke ko wabisomye hano, gusa icyo nakubwira nuko uriya mugore wawe atarusha Josiane ubwiza nako nawe urabizi.”

Mu kiganiro Safi Madiba yahaye IGIHE yavuze ko atashakaga kwibasira Mwiseneza Josiane, ahubwo avuga ko ari umufana we ukomeye.

Ati “Ntabwo nashakaga kuvuga Josiane, siwe navugaga ni uko abantu babyumvise nabi. Njye nta muntu runaka nashakaga kubwira ahubwo bwaturutse ku kuba hari ibintu nari maze iminsi ndi kubona iby’abantu bari gushyira imbere ibitagenda neza bagashyigikira abica umuco, njye navuze muri rusange ntabwo nabwiraga uriya mukobwa.”

Yakomeje ati “Gufata umuntu ukamugira icyamamare ubona ko ntacyo azamarira umuryango nyarwanda ntabwo ari byiza pe. Hari ibintu nari maze iminsi mbona by’abantu bari kuzana imico y’amahanga ugasanga bayinjije mu banyarwanda bagakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi nta kizima bakoze.”

Yavuze ko wenda atariwe ushinzwe iby’iyo mico yabonye iri kubangamira abanyarwanda ariko avuga ko afite uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyamunga umuryango nyarwanda.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ashyigikiye bikomeye Mwiseneza kuko ariwe yabashije kumenya mu bakobwa bose bari muri Miss Rwanda 2019.

Ati “Ahubwo buriya Josiane ndamushyigikiye kuko niwe mukobwa itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga turi kubona kurusha abandi nifuza ko azaba Miss Rwanda 2019. Njye nshyigikiye Josiane, ikindi abantu bajye birinda umuntu uvuga ikintu kibi. Ntabwo uriya mwana ariwe nibasiye kuko ni icyitegererezo cy’abantu, yabereye urugero benshi arabatinyura ahubwo nabwira abantu kumushyigikira akazaba Nyampinga w’u Rwanda.”

Kuba yarakoresheje ijambo ‘stupid cyangwa se igicucu mu rurimi rw’Ikinyarwanda’ risa nkaho rivugitse nabi yasobanuye ko atashatse gutukana ahubwo yashatse kumvikanisha uburemere bw’ubutumwa yashakaga gutanga.

Bamwe bakazura akaboze bagaruye Icyongereza Safi Madiba yigeze kwandika agahabwa urw’amenyo ku wa 14 Kamena 2018.

Ubu butumwa bwa Safi, bwagiraga buti” I am blessed [ndi umunyamugisha], choosed[ ashaka kuvuga ngo’ naratoranijwe’] , Reedemed [naracunguwe], accepted [naremewe] Forgived[ ashaka kuvuga ngo ’narababariwe’] .” Aho Safi yanditse Choosed yari kuba yanditse chosen naho forgived akandika forgiven.

Bwakuruye impaka mu bakurikira uyu muhanzi bamwe bavuga ko bibabaje kuba umuntu nka Safi wasoje kaminuza atazi gutondagura inshinga mu rurimi rw’Icyongereza, abandi bakamushyigikira bavuga ko icya mbere ari ubutumwa.

Safi Madiba yokejwe igitutu kubera Mwiseneza Josiane

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top