Umukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru yaba mu gihugu cya Cameroon ndetse no hanze y’umugabane w’afurika, Samuel Eto’o Fils yafashe umwanzuro wo gusubira mu ishuri aho azatangira mu mwaka w’amashuri utaha wa 2020.
Uyu mukinnyi wavukiye mu mujyi wa Douala ho mu gihugu cya Cameroon taliki ya 10 Werurwe 1981, yafashe umwanzuro wo kwiga kaminuza mu ishami ry’icungamutungo nyuma yaho yaramaze igihe gito ahagaritse gukina umupira w’amaguru.
Eto’o kur’ubu ufite imyaka 38 y’amavuko, yafashe icyemezo cyo kwiga ndetse bikaba byamenyekanye ko aziga muri kaminuza ya Havard iherereye mu mujyi wa Massachusetts ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Nkuko yabitangarije The Standard ari nacyo dukesha iyi nkuru, Eto’o yavuze ko agiye gukurikirana amasomo mu bijyanye n’icungamutungo bityo bikazanamufasha kwicungira umutungo dore ko asanzwe afite ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ubucuruzi.
Twakubwira ko Eto’o yahagaritse gukina umupira w’amaguru ubwo yakiniraga ikipe ya Qatar Sports Club. Eto’o kandi mbere yaho yakiniye ikipe zitandukanye harimo nka Barçelona n’izindi.
Tunmukunde Dodos
MENYANIBI.RW
