Amakuru

Sanitas Leisure Park Ltd irashima Leta y’U Rwanda

Ubuyobozi bwa Sanitas Leisure Park, ikigo gifasha abana kwidagudura, burashima Leta y’u Rwanda uburyo igira uruhare mu guteza imbere ishoramari ndetse igihugu kikabamo umutekano utuma abikorera bakora mu bwisanzure n’umutuzo amasaha yose agize umunsi uko ari 24.

Sanitas Leisure Park Ltd Nyarugunga, ikorera mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, itanga serivisi zijyanye no kwakira ubukwe, imyitozo ngororamubiri, ikagira aho abana bato bidagadurira Resitora na Bare biri ku rwego rw’amahoteli, yatangiye u Kuboza 2018.

Umuyobozi wayo Nyarugunga Ndatabagabo Alexis avuga ko bishimishije kubona abashoramari bakora neza babumbatiwe n’umutekano.

Agira ati: “Iyo urebye aho ibikorwa byacu biherereye muri uyu murenge wa Nyarugunga, bigaragara ko tudafite Ingabo zidukikije ariko imikorere yacu tuyikesha umutekano igihugu cyacu gifite.”

Ndatabagabo avuga ko ibikorwa byabo abaturage babyakira neza kandi bakaba ari bo bafatanyabikorwa bafite hafi.

Agira ati: “Abasirikare bamugariye ku rugamba ni bo bambere twabanje kwakira, by’umwihariko abana babo tubahera serivisi yo kwidagadura ku buntu, kuko tuzi ko ababyeyi babo bakoze akazi gakomeye ku gihugu, ariko ubu bakaba nta bushobozi bwo kubazana kwidagadura bafite tukanga ko abandi bana baza kwidagadura bagenzi babo babarebera. Gusa no ku bandi baturage turabagabanyiriza ibiciro byo kwidagadura kuko hari imikino itandukanye”.

Ndatabagabo avuga ko inyungu bamaze kubona nka kampani, ari ukugira ababagana bakitabira serivisi, hanyuma ku gihugu bakakinjiriza umusoro kandi utari muke bityo ikajya gukora ibikorwaremezo byongera kugarukira abaturage.

Avuga ko serivisi batanga ari nziza kandi iri ku rwego buri muturage wa Nyarugunga abasha kwibonamo yaba uwo hasi cyangwa ku rwego rwo hejuru, kandi ari imwe mu bintu byabazanye.

Agira ati: “Umwihariko tugira ni uko dukorana n’andi makampani akora ibintu by’imyidagaduro tutabakodesha tukabagenera inshuro mu kwezi kugira ngo bashimishe abatugana, babone ibyishimo”.

Ndatabagabo avuga ko kugeza ubu bakira abana bari hagati ya 100-150 mu mpera z’icyumweru, mu minsi mikuru bakakira abasaga 200 mu mpera z’icyumweru. Ahamya ko umwana aza akaba yahasigara umubyeyi akagaruka kumufata kandi atekanye.

Musonera Alphonse nk’umuturage wa Nyarugunga ubarizwa mu kiciro cya 2 cy’ubudehe, avuga ko ibikorwa by’iyo kampani byatumye bava mu bwigunge kuko yashyize imbaraga mu kubatinyura kugera aho bumvaga atari ahabo ari ah’abantu bakomeye.

Ndayambaje Philbert na we atuye muri uyu murenge agira ati: “Mu by’ukuri nta bushobozi mfite bwo kuba nazana umwana wanjye kwicunga mu myicungo, ariko Sanitas yatugaragarije ko tugomba kuyegera tukazana abana kandi harimo bagenzi bacu bamwe bahererwa serivisi ubuntu”.

Ndatabagabo ashimira abaturage baturiye ibikorwa byabo kuko babashije kubakira neza kandi bakabyitabira ndetse n’itangazamakuru rituma abantu bamenya ibyo iyo kampani ikora.

Yizeza ko biteguye gukomeza kunoza serivisi batanga kugira ngo bubake icyizere ku bakiriya babo kandi bagendera ku byifuzo byabo. Bimwe mu byo bateganya harimo kubaka icyumba gitangirwamo SAUNA & MASSAGE ndetse n’inzu icumbikwamo by’igihe gito(Maison de Passage).

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top